Iki cyemezo kireba imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama; Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori byose byo mu Murenge wa Kigarama ndetse n’Umudugudu wa Ruganwa I, mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Hari kandi n’imidugudu ibiri ariyo Kadobogo na Gisenga yo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.
Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ku buryo ishusho y’ubuzima busanzwe yongeye guhinduka muri iyi midugudu yose.
Ibice by’imidugudu yashyizwe muri Guma mu Rugo byashyizweho ibimenyetso byerekana ko abayirimo batagomba kuyirenga ndetse n’abashinzwe umutekano kugira ngo abayituyemo batagira aho bahurira n’abari hanze yayo.
Ubukana bw’ubu bwandu bushya bugaragarira ku ngero za hamwe mu ngo zakuwemo abanduye barenga batanu mu rugo rumwe.
Mu Mudugudu wa Ruganwa I, mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro hari urugo rucumbitsemo imiryango 11, igizwe n’abantu 42 […] rwasanzwemo abanduye COVID-19 bagera ku munani.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibipimo byafashwe kuva tariki ya 03 Kamena kugeza tariki 24 Kamena, 2020; muri Kigali hagaragaye abantu 34 banduye COVID-19, muri abo 25 bose baturukaga mu midugudu ine yo muri Kicukiro na Nyarugenge.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko gushyira iyi midugudu muri Guma mu Rugo bigamije kurinda abayirimo n’abari hanze yayo, asaba abaturage kumva ko atari igihano.
Ati “Byumvikane neza Guma mu Rugo si igihano, Guma mu Rugo ni uburinzi, ni ubutabazi, ni ineza y’abanyarwanda, ni ukugira ngo abantu twirinde iki cyorezo.”
Yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kugira ikinyabupfura, ntibatangire kujya basurana urugo ku rundi ngo ni uko bari imbere mu mudugudu wagiye muri iyi gahunda.
Igikorwa cyo gupima abaturage bo mu midugudu yashyizwe muri 'Guma mu Rugo' kirakomeje, aho nko mu tugari twa Kadobogo na Gisenga hamaze gufatwa ibipimo 321.





























Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Karangwa Gaspard

Ibitekerezo 0