Mu biganiro byaranzwemo indirimbo, kwidagadura, kuganira no kwibuka, Abayapani baba mu Rwanda, Abanyarwanda baba mu Buyapani, inshuti zabo hamwe n'abana bato biga mu mashuri y'inshuke n'abanza y'Ikigo cy'Ishuri "Umuco Mwiza" cyashinzwe ku nkunga y'Ubuyapani, bahuriye muri iki kigo baganira biyibutsa ibyabaye muri Kanama 1945, ubwo mu nzira zo guhosha intambara ya kabiri y'isi yacaga ibintu icyo gihe, Abanyamerika bateye ibisasu bya kirimbuzi ku mijyi ibiri y'Abayapani, ubuzima bw'abayirimo n'ibindi binyabuzima burahangirikira cyane icyo gihe.

Sinamenye Mafic Charles uhagarariye Umuryango ADESOC washinze iri Shuri Umuco Mwiza School ku nkunga y'Abayapani, yavuze ko kuba iki gikorwa cyabereye kuri iri shuri biterwa no kuba Abayapani barifatiye runini, kandi no mu ntego zo guhangwa kw'ishuri hakaba harimo guharanira umuco mwiza w'amahoro, bihereye mu burezi bw'ibanze aho bubakamo abana ubumuntu kuva bakiri incuke.

Sinamenye Charles avuga ko bombe atomique yaguye mu Buyapani ikabashegesha ku ruhande rwabo, mu gihe mu Rwanda nabo bashegeshwe na Jenoside, bityo bakaba bihuza bagashyira hamwe mu kwibuka bari hamwe, bakareba ibintu byiza byateza isi imbere mu mahoro

Marie Louise Kambenga ni umunyarwandakazi utuye mu Buyapani, akaba n'umwe mu batangije iki kigo, avuga ko uburezi ari wo murage w'ingenzi kandi w'ibanze wo guha umwana. Avuga kandi ko kuba baratangiye bafite amashuri abiri ubu akaba ari 15 anafite uburiro n'uburyamo n'icyumba cy'imyidagaduro, ari ibyo kwishimira ko yagize uruhare mu guteza imbere umuryango n'igihugu imbere.

Umusore umwe wari waturutse i Hiroshima azanywe gusa n'uyu munsi yishimiye ko mu kwibuka ibitero byibasiye Ubuyapani batari bonyine, ndetse akarusho bikaba binakorwa mu bihugu bya kure.

Undi Muyapani waganiriye na IGIHE, yavuze ko ibikorwa nk'ibi n'ubwo biba bitakozwe mu rwego rwa Politiki, uko biri kose bigira umumaro ukomeye mu kubaka no gukomeza inkingi z'umubano w'ibihugu byombi n'ubusabane hagati y'abaturage babyo.

Mu muziki wa Live, Mani Martin yasusurukije bose
Mu muziki wa Live, Mani Martin yasusurukije bose
Yavuye mu Buyapani azanywe gusa no kwibukira mu Rwanda
Yavuye mu Buyapani azanywe gusa no kwibukira mu Rwanda

AMAFOTO