Muri ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, mu bagore 27 muri 30 babajijwe bavuze ko babyaye ariko batazi abo babyaranye kuko abo bana bagiye babatwita igihe bari mu kazi kabo k’uburaya.

Ibi ngo bituma aba bana batabona amahirwe angana n’aya bandi ndetse akenshi ugasanga batananditse mu bitabo by’irangamimerere.

Aba bana kandi ngo bakurira mu buzima bubi rimwe na rimwe nta n’ubitaho bafite kuko ba nyina baba bagiye mu buraya, nabo bagakurizamo kuzaba indaya nk’ababyeyi babo dore ko ari na rwo rugero baba barahawe bakiri bato.

Umukobwa w’imyaka 22 yabaye indaya biturutse kuri mama we. Ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yafashwe ku ngufu n’umugabo wari waje kureba mama we amutera inda.

Nyuma yo kubyara nawe yaje kwigira inama yo kuba indaya, ngo abone imibereho n’uko atunga umwana we.

Uyu mukobwa ugikora uburaya, asaba ababukora kujya baharanira kutabyereka abana babo kuko bibagiraho ingaruka bigatuma nabo igihe bakuze babwishoramo.

Umuhuzabikorwa wa IMRO ku rwego rw’igihugu, Mwananawe Aimable yavuze ko nk’umuryango usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha abagore n’abakobwa bakora uburaya kubuvamo bakagira icyo bimarira bifuza kutagarukiraho ahubwo bakanagerageza gushakira umuti ibibazo by’ingutu abana babyara bahura nabyo.

Ati” Abana babo bafite ibibazo by’ingutu binyuranye. Tugerageza gufasha rimwe na rimwe tukabishyurira mituweli ngo babashe kwivuza ariko ukavuga uti 'se ibi nibyo bakeneye byonyine.'”

Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi bwabaye nko gutera ibuye mu ishyamba, bityo bikazabafasha kurushaho gukora ubuvugizi ndetse n’abandi bakaba babuheraho bagacukumbura byimbitse ibi bibazo aba bana bafite.

Ati” Ubu bushakashatsi ntabwo tuza kubushyira mu kabati, turaza gushyiramo ibitekerezo bitandukanye byatanzwe kugira ngo raporo izasohoke imeze neza. Nimara gusohoka tuzayibasangiza kugira ngo ifashe n’abandi bashaka kugira icyo bakora.”

Umuryango IMRO uvuga umuryango nyarwanda udakwiye kwirengagiza ko mbere y’uko bitwa indaya nabo ari abanyarwanda bakwiye gufasha kugira ngo bave mu bibazo barimo ndetse akenshi usanga aribyo bituma bishora mu buraya.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo, Kicukiro,Nyarugenge. Bwakorewe mu duce tuzwiho uburaya nka Migina, Matimba n’ahandi.

Abantu 55 barimo abakora uburaya 30, abana bavuka ku bakora uburaya 10, inzego za polisi ndetse n’abaganga ni bo babajijwe.

Inyigo ku myitwarire (Behavior Surveillance Survey) yashyizwe ahagaragara muri 2015 yerekanye ko 45% by’abagore bakora uburaya babana n’agakoko ka Sida, mu bana babo ubwandu buri 8%, ni mu gihe abana bavuka ku babyeyi badakora uyu mwuga babana n’ubwandu 1.8%.

Iyi nyigo kandi yagaragaje ko 36% by’abakora uburaya baba bafite abagabo babana mu buryo bwaba ubwemewe n’amategeko cyangwa se batarasezeranye.

71% by’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bahura n’ihohoterwa ritandukanye ririmo no gukubitwa.

[email protected]

Mwananawe uyobora umuryango IMRO
Mwananawe uyobora umuryango IMRO
Abari bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi
Abari bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi