{Ubwoba no kutamenya gukoresha ibyuma bizamura abantu mu magorofa maremare (ascenceur) bitera ubwoba bamwe mu mujyi wa Kigali mu gihe uko imyaka igenda ari na ko hakomeje kubakwa imiturirwa isaba gushyirwamo ubu buryo bwihuse bwo kugera aho umuntu yifuza.}
Bamwe mu bakenera serivisi mu magorofa bavuga ko hari igihe birengageza ko hari icyo bakwiriye kubona mu igorofa kubera ascenceur baba batinya cyangwa se batekereza ku bibi bishobora kuvuka umuntu yarangije kuyigeramo.
Ibi byiyongeraho ko hari abahitamo kuzamuka ingazi mu gihe babona ko ntawe batuma cyangwa se biyumvamo imbaraga batagira ubunebwe bwo kuzamuka ingazi.
Nubwo hari ababitinya kujyamo hari abayitinyuka bageramo ikabayobya kubera kutayisobanukirwa. Umwe mu bavuganye na IGIHE uyikoresha yavuze ko yamenye gukoresha ascenceur bimugoye kuko yigeze kuyizengurukamo ategereza abandi bagakanda, agize amahirwe yaramuzamuye imugeza ku muntu uyisobanukiwe wajyaga mu igorofa y'aho agiye basubiranayo.

Abenshi bavuganye na IGIHE bagaragaje ko iyo bifuje kuzamuka bene ayo magorofa bakurikiyemo serivisi, usanga hari abashobora no gutanga amafaranga abandi bakabagirayo kubera imyumvire no kutamenya gukoresha ascenceur.
Bamwe mu Banyarwanda batuye mu mujyi wa kigali kandi bakorera mu mujyi rwagati aho usanga higanje amagorofa maremare batangarije IGIHE impamvu zitandukanye zibabuza gukoresha biriya byuma bizamura abantu mu magorofa.
Ndabikunze Narcisse bakunda kwita Ismael ati "Njyewe nayigiyemo rimwe iranshugusa hafi kuruka ibyo nari nariye uwo munsi, none sinzongera kuyijyamo nibiba ngombwa ko nyijyamo nzashaka ubimenyereye angireyo wenda mugurire, keretse bambwiye ko nkurikiyeyo akayabo k'amadolari.”
Undi nawe ati "Biriya byuma ndabitinya bambwiyeko iyo umuriro ubuze utaragera iyo ujya uheramo ukaba wanapfirayo kandi umuriro wa EWASA ukunda kubura bitazambaho rero. ”
Nubwo hari abavga ko babitinya, abandi bo bavuga ko byoroheje ubuzima kuko bigeza aho umuntu yifuza ku buryo bworoshye. Uwitwa Gedeon yagie ati "Njye nkunda kubikoresha cyane kuburyo niyo nta gahunda injana hejuru muri etaje nzamukayo kwitemberera kuko mbikunda cyane”.

Gedeo we avuga ko kuba hari abatinya kugendera muri ascenceur bidatunguranye kuko abantu bagira uko bumva ibintu, ariko biriya bikoresho bikoranwe ubuhanga ku buryo kidashobora guhungabanya ubuzima bw’abantu keretse haramutse habaye impanuka nk’iy’umuntu ashobora kugirira n’ahandi.
Abavuganye na IGIHE bamenyereye ascenceur bavuga ko Isi ya kera atari yo y'ubu kandi uko ibihe bihora bisimburana ni nako ibintu bigenda bihinduka, n'abantu bakaba bakwiye kugendana n'ibihe aho.
Hari n'abatinya kuzamuka muri ibyo byuma bagahitamo kuzamuka ku mabaraza nubwo bimukerereza.



Ibitekerezo 0