{Inyama ni imwe mu ndyo abana barwaye indwara ziterwa n'imirire mibi bakangurirwa gufata kubera poroteyini zibonekamo, ku rundi ruhande inyama ni indyo ikunze kugira mikorobe nyinshi zateza ibibazo bikomeye ku buzima iyo ingamba z’isuku zidafashwe.}
Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RBS) kibikangurira umunsi ku wundi abacuruzi b’ibikomoka ku nyama ariko haracyariho ikibazo cy’umwanda mu mitunganyirize y’inyama, nk’uko bigaragara hirya no hino aho zicururizwa.
Imwe muri gahunda leta ihora ishishikariza Abanyarwanda ni ukurangwa n’isuku ndetse no gutanga serivisi zinoze, ariko umwanda ukomeje kugaragara uvuye aho zibagirwa kugeza aho zicururizwa.
Ugeze ku ibagiro rya Nyabugogo, biratangaje kubona uburyo inyama zitwarwa n’uko zibikwa. Aho bakorera urasanga hari umwanda ndetse n’ibikoresho batwaramo inyama ni ingorofani zifite umwanda.
Inyama zitwarwa mu ngorofani zigiye gutunganyirizwa mu cyumba, aho ubona ko umwanda ukabije cyane, isazi zizitumaho.
Amategeko agenga ubuziranenge ku nyama kirazira gutwara inyama aho wiboneye hose, kuko hari imodoka zabugenewe zitwarwamo izo nyama zabazwe. Zikajyanwa mu bubiko bushobora kubika umuriro igihe cyose.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko inyama zibagiwe ahantu hemewe n’amategeko, usanga akenshi zihenda, kandi, n’inyama zicururizwa mu ma maguriro ziba zihenze bitewe n’uko bazitaho ndetse n’amafaranga bishyura imodoka zo kuzizana.
Niyo mpamvu usanga bamwe bazibagira ahantu hatazwi bakazishyira mu mifuka, bigatuma bitabasaba gukodesha imodoka, ibyo bikunze kugaragara k’ubucuruzi bw’inyama z’ingurube. Kuri iki kibazo cy’ingurube ngo izigemurwa muri Kigali zibagirwa i Rulindo kuko ari ho hari ibagiro ryuzuje ubuziranenge. Izindi zibagirwa aho zitekerwa.
Nitwashoboye kuvugisha Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, ariko ubwo aherutse kugirana ikiganiro n’abashakashatsi b’Abayapani, yavuze ko ubundi nibura umuntu ugiye kwinjira mu bucuruzi bw’inyama agomba kumenya ko yinjiye mu kazi gakomeye ku buryo agomba kuba afite imashini itanga amashanyarazi. Yanasobanuye ko ubucuruzi bw’inyama busaba ubumenyi ndetse n’ubushobozi. Bityo RBS ikaba yaratangije gahunda yo kurwanya akajagari mu bucuruzi bw’inyama.
Inkuru dukesha: ORINFOR

Ibitekerezo 0