Mumararungu Innocent bakunze kwita Rugoyera Zaburi agiye gusohora igitabo yise "Imana y’i Mulenge" gisobanura ibitangaza Imana yakoreye abaturage bari batuye i Mulenge mu ntara ya Uvira, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gitabo kizashyirwa ahagaragara ku itariki ya 30 Werurwe 2014 mu muhango uzabera mu rusengero wa Nazarem Church i Remera. Kigizwe n’ubuhamya bw’abantu bakiriho n’abitabye Imana "bagaragaza ibitangaza bakorewe nyuma yo gukizwa" ngo "kuko mbere basengaga Lyangombe."

Nubwo abantu benshi bamenyereye ko i Mulenge batuye abaturage bitwa Abanyamulenge, Mumararungu avuga ko atacyandikiye abo Banyamulenge, ahubwo ngo yacyandikiye abantu bose.

Agira ati: "Nacyandikiye abantu bose by’umwihariko abakristu kugira ngo bamenye ko Imana ikora ibitangaza, Imana ikiza, Imana ifasha. Iki gitabo kivuga ku Mana, ntabwo kivuga ku Banyamulenge."

Mumararungu wavukiye muri Congo i Minembwe, avuga ko nubwo muri icyo gihugu hakiri ibibazo ndetse n’impunzi zikaba zinyanyagiye mu mahanga, ngo hari byinshi Imana yakoreye bamwe muri abo baturage, byaba kubakiza urupfu, indwara n’ibindi bibazo, nyamara ngo abo yafashije kwiga ntibajya bandika ayo mateka.

Agira ati: "Sinavuga ko nihuse kuvuga ko hari ibyo Imana yadukoreye, yego haracyari impunzi ariko ntibyambuza kugaragaza ibyiza Imana yadukoreye; ibyaba ku Banyamulenge byaba no ku Banyarwanda cyangwa abandi."

Iki gitabo kizasohoka kigura amafaranga 5000 y’u Rwanda kizaba kigaragaramo kandi n’ubuhanuzi bwahanuwe n’abaturage b’i Mulenge nyuma yo kubuhabwa n’Imana.

Avuga ko yacyanditse kugira ngo: "Tubwire abantu imirimo ikomeye Imana yakoreye muri kiriya gihugu bishobora gutuma ubyumva yizera nawe Imana ikamukorera ibitangaza. Ni ukugira ngo kandi ibyo Imana yavuze cyangwa yakoze bibikwe mu buryo burambye, bive mu magambo bijye mu nyandiko."

Mumararungu avuga ko agiye kugisohorera mu Rwanda kubera ko ari ho atuye anakorera kandi n’abantu bamuhaye ubuhamya akaba ari ho yabakuye.

Mumararungu Innocent ugiye gusohora igitabo yise "Imana y’i Mulenge"
Mumararungu Innocent ugiye gusohora igitabo yise "Imana y’i Mulenge"