{Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu karere ka Gatsibo) yayoborwaga na Gatete Jean Batiste barateganya guhurira i Kigali, kuri uyu wa Gatanu, bakibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.}

Iki gikorwa cyateguwe na Padiri Rutinduka Laurent afatanyije na bagenzi be harimwo umunyamategeko Emmanuel Ntivuguruzwa ubarizwa Kimironko akaba ari umwe mu bari barabujijwe uburenganzira bwa.

Ntivuguruzwa yabwiye IGIHE ati “Turateganya igitambo cya Missa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi muri Paruwasi ya Kicukiro guhera saa kumi n’imwe kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nyuma yacyo tuzicara duhumurizanye twibukiranye amateka yacu n’icyo twakora kugira ngo abacu bose tumenye aho baguye binashobotse tubone imibiri yabo, tubone uko twabashyingura mu cyubahiro.”

Abarokotse Jenoside mu karere ka Gatsibo baherereye i Kigali biyemeje kujya bahura kugira ngo bakusanye amakuru y’ababo bishwe hirya no hino, bagire kandi ibikorwa bategura byo gufasha inshike n’abarokotse batishoboye.

Ntivuguruzwa yongeyeho ati“Tujya duhura iyo bibaye ngombwa tukagira igikorwa cyihutirwa nko gusura abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba ari inshike. Abo turabasura tukababera abana nibura umunsi umwe. Ni muri urwo rwego dushimira Leta kuba yarashoboye kubaha amacumbi n’izindi nkunga zitandukanye nk’ubuvuzi, amashuri n’ibindi tutashoboraga kugeraho mu buryo butworoheye.”

Ntivuguruzwa avuga ko amateka y’igihugu cye yamuremereye kuva avuka kugeza mur 1994, dore ko aricyo cyanatumye ababyeyi be bamwita iryo zina igihe yavukaga, bavugaga ko abo bitaga Inyenzi bateye igihugu kuko icyo gihe yavukiye mu bihuru ababyeyi be bihishe batinya kwicwa. Kuva ubwo we na bagenzi be b’Abatutsi bigaga amashuri abanza bikitwa ko baminuje.

Yategereje imyaka n’imyaniko kugira ngo ashobore kwiga nk’abandi. Mu mwaka w' 2000 nibwo yahereye mu mashuri yisumbuye ariko abifatanya n’izindi nshingano, doreko icyo gihe yari n’umusirikare. Arangije amashuri yisumbuye yahise ajya kwiga iby’amategeko muri kaminuza. Ubu ni avoka mu Rugaga rw’Abavoko.

Mu bana icyenda bavukanaga na Ntivuguruzwa hasigaye batatu, abandi bavandimwe n’ababyeyi be barishwe.

Umunyamategeko Emmanuel Ntivuguruzwa
Umunyamategeko Emmanuel Ntivuguruzwa