{Abakristu 32 bari bamaze amezi atatu bigishwa uko bakwikorera ubushabitsi (business) kandi ntibubangamire agakiza kabo, bahawe impamyabumenyi.}
Amasomo atangirwa mu ishuri ry’urusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara, ngo agamije gufasha no gutinyura abakirisitu kugira ngo bagere ku ntego zabo bakora ubushabitsi butandukanye kandi bitabangamiye ubukirisitu bwabo.
Rudasingwa Justin uyobora iri shuri avuga ko kwiga iri shuri bidasaba andi mashuri ahambaye.
Yabwiye IGIHE ati “Ntabwo dusaba amashuri ahambaye, ahubwo hahuriramo abantu bose babyifuza kuko muri aba barangije harimo abarangije amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza ndetse n’abafite PHD.”
“Mu kubigisha, turabimanura tukabishyira ku rwego rwo hasi ku buryo buri wese ashobora ku byumva.”
Aba banyeshuri barangije ni zo mfura z’iri shuri. Nubwo batangiye ari 45, 32 nibo bashoboye kwiga nibura 70% by’amasomo bahabwaga kandi ni nabo bahawe impamyabumenyi.
Aba banyeshuri bahawe amasomo arebana no kugena imigambi irebana no gutangira ubushabitsi, kwicungira ibikorwa n’ibindi bikorwa byababyarira inyungu kandi badatannye mu murongo wa Bibiliya nk’uko Rudasingwa akomeza abivuga.
Rudasingwa avuga ko nyuma yo gusoza aya masom, babafasha kubona uburyo bwo gutangira imishinga baba baratekereje, dore ko nk’aba barangije bamaze kwishyira hamwe kandi ngo banabonewe inguzanyo muri banki.
Umuyobozi w’irishuri, Rudasingwa asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yigisha mu ishami ry’imari n’icungamari.
Iri shuri rikaba ryaratangijwe n’Umunyasuwedi, Marc Stromberg waje muri Kanama 2013 agahita afatanya na Eric Irivuzemugabe na Bayingana Gerard, aho bahise bahera ku gutoza abazigisha muri iri shuri.
Iki cyiciro cy’abakirisitu b’abanyeshuri cyatangiye mu Kuboza 2013.
Iri shuri ryiswe Focus Business School (FBS) ritanga amasomo yo kuba umushabitsi (business person) ushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu.
Ikindi cyiciro giteganyijwe gutangira muri Gicurasi 2014, aho abifuza gukurikirana aya masomo baba basabwa kwiyandikisha gusa ku mafaranga ibihumbi 30 bikoreshwa mu gushaka ibikoresho byifashiswa mu gutanga inyigisho.







Ibitekerezo 0