Iki cyemezoi ni kimwe mu byafatiwe mu nama yahuje aba baturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 nama yateraniye i Kigali.

Atangiza iyi nama isanzwe iba buri mwaka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, yavuze ko iyi nama itegurwa igamije kwegerana no kumenyana nk’abafatanyabikorwa, kujya inama no guhuza imbaraga, hagamijwe kwiyubaka no kubakana.

Abavuka muri Nyamasheke batayituyemo, basobanuriwe ibikorwa byagezweho mu iterambere n’imibereho myiza, n’iterambere ry’imiturire muri aka Karere, cyane ko gafite igishushanyo mbonera cy’umujyi cyatangiye gushyirwa mu bukorwa.

Bakanguriwe gushora imari mu Karere kabo, kuko harimo amahirwe menshi nko kuba kamaze kugeramo umuhanda wa Kaburimbo ugahuza n’uturere twa Rusizi na Karongi, no kuba gakikijwe n’ ikiyaga cya Kivu, kakaba kaberanye n’ubukerarugendo.

Mu kungurana ibitekerezo, abakomoka muri aka Karere basabye ubuyobozi bw’Akarere kujya bubagezaho gahunda z’ibikorwa byose ndetse n’imihigo kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu kubishyira mu bikorwa.

Aba baturage kandi biyemeje ko bagiye kujya bategura igikorwa kibahuriza hamwe mu Karere bakomokamo mu kumenya kurushaho Akarere kabo, bagasabana n’abo bahasize. Iki gikorwa bakaba baracyise “Iwacu Day”.

Aba baturage bavuze ko bishimiye uko iterambere rigenda rigerwaho mu Karere kabo, bityo baboneraho gushimangira ko bifatanyije n’abandi baturage bose bagatuye bifuza ko Perezida Paul Kagame wabagejeje ku majyambere bafite uyu munsi, yazakomeza kubabera umuyobozi kuko hakiri byinshi bamutegerejeho.