Ibi byagaragajwe kuwa 30 Mata 2015, ubwo habaga ku nshuro ya gatatu amarushanwa y’ubusizi mu gikorwa cyiswe ‘Kigali Vibrates with Poetry’ cyanahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubusizi.
Abasizi bari mu kanama gashinzwe gutanga amanota bagaragaje ko yaba abitabiriye aya marushanwa n’abandi basizi mu Rwanda abenshi batazi gutandukanya ubuvanganzo nyarwanda mu gihe hari n’abasiga basoma.
Nsanzabera Jean de Dieu, umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo bijyanye n’umuco Nyarwanda yagize ati "Ibibazo bihari ni ukutamenya gutandukanya imbwirwaruhame n’ubusizi, kutamenya gutandukanya kubara inkuru no kuvuga ibisigo.”
Yakomeje avuga ko hari abataramenya ingano n’imiterere y’Ikinyarwanda gikoreshwa mu busizi kuko kigizwe n’ubuvanganzo bw’amoko asaga 30 bityo kumenya kuyavanga bikaba bitoroshye.
Ibi kandi abihurizaho n’Umuhanzi Kalisa Rugano uvuga ko abasizi cyane abakiri bato bakwiye kwigishwa ariko na bo ubwabo bagashyiramo umwete.
Ati "Ngize Imana bakankundira najya mbatumira bakareba ubudasa. Bakareba abasizi babyize noneho bakazajya bagerageza gukurikiza ba bandi. Nta muntu wigira.”
Andréa Grieder, umusizi wateguye aya marushanwa ku bufatanye na Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda yavuze ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwigisha abafite impano yo gusiga.
Ati” Ni umwanya wo kureba abakiri bato bafite impano no kugerageza kubashishikariza kuyikoresha. Tugiye gushyira imbaraga mu kubereka uko bandika ibisigo byabo n’uburyo nyabwo bwo gusiga.”
Bamwe mu bitabiriye aya marushwana barimo Bruce Intwari Murangira wabashije no kwegukana umwanya wa mbere mu basize mu Gifaransa n’Icyongereza, wavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kujya ategura imivugo ifite amagambo make n’ubutumwa bwinshi.
Uretse Murangira watsinze mu Gifaransa n’Icyongereza, ku mwanya wa kabiri haje Leila Munezero mu gihe mu Kinyarwanda umwanya wa mbere wegukanwe na Bahati Innocent ndetse aza no kuba umusizi wakunzwe n’abakurikiranye iki gikorwa.
Abaje ku mwanya wa mbere bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga no kuzahabwa umwanya wo gucishaho ibisigo byabo ku rubuga rwa IGIHE.










Ibitekerezo 0