Nyuma y’amezi 15 biga gutwara indege mu kigo gikora ingendo z’indege zo mu bwoko bwa kajugujugu, Akagera Aviation, kuri uyu wa 04 Werurwe, abanyeshuri 14 barimo umukobwa umwe, bahawe impamyabushobozi zo kuzitwara.
Umyobozi wa Akagera Aviation, Patrick Nkurikiyimfura, yavuze ko kwigisha Abanyarwanda gutwara indege bijyanye n’umurongo wa politike y’u Rwanda wo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.
Ati” Ubumenyi bwanyu ni bwo buzatuma ibijyanye n’ingendo zo mu kirere zitera imbere mu Rwanda. Ibi kandi bizongera umusaruro w’ubukerarugendo, ndetse no guteza imbere politike igezweho muri iyi minsi ishingiye ku bikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda.”
Umuyobozi w’abatwara indege mu Akagera Aviation, Joseph Ndayishimiye yasobanuriye abari bitabiriye uyu muhango, ko abo banyeshuri bahawe amasomo atandukanye; arimo uko kajugujugu ikora, uko itwarwa mu kirere, uko itumanaho rikorwamo, amabwiriza agenga ikirere, n’ibindi.
Ati” Nyuma yo guhabwa aya masomo yose, bahawe ikizamini cyanditse ndetse n’icyo gushyira mu bikorwa ibyo bize bagurutsa kajugujugu… Uwo akaba ari wo musaruro w’aba banyeshuri muri kureba imbere yanyu.[…]”
Emmanuel Neza, wavuze mu izina ry’abo banyeshuri, yagize ati” Abenshi muri twe twageze aha ari bwo bwa mbere dukoze ku ndege, ndetse tukanemererwa kuyicaramo,… tubijeje ko tuzashyira mu bikorwa ibyo mwatwigishije mu rwego rwo gutanga umusanzu ku gihugu cyacu.[…]”
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Peterson Butabazi, yasabye aba banyeshuri barangije amasomo yo gutwara kajugujugu kuzaziba icyuho kiri mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse byaba ngombwa bakaziga no gutwara indege nini.
Ni ku nshuro ya gatatu, sosiyete ya Akagera Aviation ishyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije amasomo ajyanye no gutwara indege. Mu myaka mike ishize, iyi sosiyete yatangiye imirimo yayo muri 2004 imaze kwigisha abapilote 43.





Ibitekerezo 0