{Ubuyobozi bwa Resitora zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bugaragaza ko Abanyarwanda bitabira guhinga ibihumyo bakiri bake mu gihe bigaragara nk’ibihingwa byinjiza amafaranga adasanzwe ndetse bikaba bikungahaye ku ntugamubiri zishobora gufasha imiryango kugira ubuzima bwiza.}

Ubwo IGIHE yaganiraga na bamwe mu bahagarariye Resitora mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko umusaruro w’ibi bihingwa ukiri mu ke cyane mu Rwanda kandi biri mu bishoora kwinjiriza amafaranga menshi ababihinga.

Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant, imwe muri resitora zikorera Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko ikiro kimwe cy’ibihumyo kigurwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba 2000.

Abahanga mu by’ubuhinzi bemeza ko igihumyo ari ikimera kibarirwa mu muryango mugari bita Cryptogames, bivuga ko kitabasha kwikorera ibigitunga nk’ibindi bihingwa kuko kibaho kigombye kwisunga ibindi bimera cyane cyane ibashatse kubora(Parasite Saprophite).

Ibihumyo bibamo amoko abiri kuko hari ibiribwa n’ibitaribwa. Ibiribwa na byo bigaragara mu buryo butandukanye kuko hari ibihingwa n’ibiba bishobora kwimeza.

Bivugwa ko ibihumyo bitribwa bifite ubumara bushobora no kwica ababiriye cyangwa babikoresheje, urese ko bikunda kugaragara mu biba byimejeje, akaba ari na yo mpamvu impuuguke ziburira abantu kwitondera ibihumyo basanga mu bisambu.

Agoronome Dukuze Projet, umwe mu mpuguke mu buhinzi bw’ibihumyo wabyigiye muri Isiraheli yavuze ko ubushakashatsi buvuga ko u Bufaransa ,u Buyapani n’u Bushinwa, byaba bayaratangiye guhinga ibihumyo, ahagana mu myaka 10000 mbere yivuka rya Yezu Kiristu.

Bivugwa ko mu Rwanda iki gihingwa cyahageze mu myaka ya za 1980, nyuma y’aho byagaragariye ko ibihumyo ari igihingwa ngengabukungu gihingwa ku buso buto kandi kigatanga umusaruro udasanzwe.

Iki gihingwa gishobora kwera mu bihe byose kuko kidasaba ibihe bidasanzwe byihinga bisanzwe bikurikizwa ku bndi bihingwa. Nti kiba gisaba kugihinga ahagera urumuri rw’izuba cyangwa ubushyuhe bwinshi kuko gikunda ubuhehere.

Umrama w’ikiro kimwe ushobora kweraho ibiro bikabakaba 4, aho ikiro kimwe cy’ibyeze gishobora kugura amafaranga y’u Rwanda abarirwa hagati ya 1500-2000.

Ibihumyo bikorwamo n'imiti

Igihumyo gishobora kuvamo ifu ikoreshwa mu masosi, gukora amandazi, amasambusa, burusheti (brochettes) n’ibindi.

Ibihumyo kandi bifite intungamubiri nyinshi za ngombwa ku buryo benshi bemeza ko birusha inyama agaciro, kuko bigira Proteine, imyunyu ngugu na vitamin zitandukanye cyane cyane B1 na B2.

Ibihumyo kandi ngo bishobora gukorwamo imiti itandukanye, ikoreshwa mu gukingira, iyongera ubudahangarwa bw’umubiri, ivura ibibyimba bisanzwe n’ibisebe byo mu gifu.

Kurya ibihumyo kandi ngo bishobora gufasha ubwonko gukora neza, no kurinda indwara z’ubuhumekero n’umutima.