{Bamwe mu bagenzi bafite ubumuga, abagore batwite, abafite impinja n’abasaza bagaragaza ko babangamiwa n’uko badahabwa agairo hakaba hari n’abemeza ko baba bamburwa uburenganzira bwabo igihe bagenda mu modoka zitwara abagenzi bakagenda bahagaze.}

Ubuyobozi bwa sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali busaba abagenzi bazitega guha agaciro no kwita kuri ibi byiciro bakajya babahagurukira bakicara, nubwo baba bishyuye amafaranga yabo.

Abahagarariye izi sosiyete bemeza ko serivisi batanga ziha agacio gakomeye ibi byiciro by’abantu nubwo bigaragara ko hari abagenzi batajya babiha agaciro cyane ko bose baba babyiganira kugera iyo berekeje.

Ubwo hadukaga bisi (bus) zitwara umubare w’abagenzi barenga ababa bagenewe kwicara bigatuma hari abagenda bahagaze, bamwe mu bagore batwite, abasheshe akanguhe, ndetse n’abafite ubumuga binubira uburyo rimwe na rimwe bagenda bahagaze iyo basanze imyanya yicarwamo yose yamaze gufatwa.

Bisi nini zaje ni iza Sosiyete Royal Express na KBS mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abagenzi benshi bamara igihe kirekire bategereje imodoka zibatwara bagiye cyangwa bavuye ku kazi.

Izi bisi zikiza wasangaga handitsemo amagambo ahesha uburenganzira bw'ibanze bwo kwicara ku mugore utwite, ku bafite ubumuga ndetse n'abahetse abana kandi ugasanga byubahirizwa aho bahabwaga uburenganzira bwo kwicara n'abakomvwayeri.

Umwe mu bagore batwite wari ategerereje imodoka yabonamo umwanya yicaramo ahitwa kuri Segiteri mu Mujyi wa Kigali, yagize ati "Maze iminota 20 hano, bisi ebyiri zimaze kugenda mbona zuzuye cyane kandi ntabwo bacyimukira umuntu umeze nkanjye ngo yicare… Ejo ntazapfiramo cyangwa inda ikavamo ngo ni akazi".

Mama Baby na we utwite akaba akunda gutega imodoka ziva i Remera zerekaza mu mujyi yongeyeho ati "Turasaba abantu kudufasha bakatugirira impuhwe bakajya baduha umwanya mu gihe imyanya yo kwicara yuzuye kuko tuba turi hagati y'urupfu n'ubuzima”.

Claude ufite ubumuga agendera ku mbago na we yagize ati" Isi yararangiye kuko nta mpuhwe zikibaho; uzi ko hari igihe nsanga bisi yuzuye ngahagarara mbere y'umwana muto akandebesha amaso gusa ntagire impuhwe nibura ngo anyimukire!”

Habumugisha Sothern umuhuzabikorwa (coordinator) wa Royal Express yasabye Abanyarwanda kugira impuhwe bakajya bita ku kwimukira abari muri ibi byiciro yongeraho ko abakozi babo babaha amahugurwa buri nyuma y’umuganda akubiyemo ibyabafasha gukemura iki kibazo.

Yagaragaje kandi ko bajya bahura n'abantu batemera guhagurukira abandi bavuga ko bishyuye bigatuma rimwe na rimwe ufite ubumuga cyangwa utwite asabwa gusigara agategereza indi modoka yabonamo umwanya.