{Mu ishyamba rya Nyarurama riherereye mu murenge wa Kigarama Akarere ka Kicukiro hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Mugenzabahizi Ismael wari utuye i Gahanga wishwe n’abantu bataramenyekana.}

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi yatangarije IGIHE ko uyu musore yishwe anigishijwe umukandara barangije bamuzirika ku giti.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko iperereza ku baba bishe uyu musore rikomeje.

Supt Modeste Mbabazi yagize ati “ Ubu harimo kubazwa abaturage kugira ngo ababa bishe Ismael bafatwe.”

[email protected]