{Nyuma y’amezi atatu Perezida Paul Kagame ashyize ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abaturage birukanwe muri Tanzaniya, izi nzu zatashywe kuri uyu wa Gatandatu.}

Inzu 40 zatashywe zose zubatswe mu kagari ka Rusheshe mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, aho zose hamwe zatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 480.

Minisitiri Musoni hamwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo bashyikiriza inzu umuturage
Minisitiri Musoni hamwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo bashyikiriza inzu umuturage

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James yavuze ko urugamba rwo kwibohora rukomeje, ati “Kwibohora birakomeza. Twibohoye amacakubiri, twibohora ubukene, ariko ntabwo turagera aho twifuza.”

Yifashishije intero ya Perezida Paul Kagame, aho ahora asaba Abanyarwanda kwigira, Minisitiri Musoni yasabye abaturage bo mu kagari ka Rusheshe kwiha agaciro ati “Abaturage bo muri uyu mudugudu mugire agaciro, mwibohore ubukene, mwibohore ikintu cyose cyabadindiza kugira ngo mushobore gutera imbere”.

Musoni yakomeje abwira abaturage b’Umurenge wa Masaka ko kubaho neza umuntu abiharanira ati “ntabwo kubaho neza umuntu ajya ahantu ngo abisabirize”.

Nk’uko yakomeje abivuga, ngo iyo ufite ubuyobozi bwiza nk’ubwo u Rwanda rufite buhoza umuturage ku mutima, icyo umuturage asabwa ni ugukoresha ayo mahirwe neza akayabyazamo umusaruro.

Minisitiri Musoni yibukije abari bitabiriye umuganda ko icyasenye u Rwanda kuva igihe cy’ubukoroni n’umwiryane n’amacakubiri ubuyobozi bwabibye mu banyarwanda ari nabyo byatumye mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musoni yakomeje asaba abaturage gutanga umusanzu wo kwimakaza ubunyarwanda, Abanyarwanda babe umwe kugir ango bagere ku iterambere bakeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yavuze ko ibikorwa byo gutaha inzu ari ikimenyetso cy’aho Abanyarwanda bageze bibohora.

Yagize ati “Abantu bahawe inzu bari bafite imiryango ariko biciwe ababo ndetse baranasenyerwa. Kongera kubaha inzu ni ukubasubiza agaciro.”

Ndamage yavuze ko mu bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye abatarubakirwa basigaye ari bake cyane ndetse bakaba batagera no kuri 50.

Umwe mu bahawe inzu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangarije IGIHE ko aruhutse guhora asembera ati “Nabagaho nabi cyane mpora nkodesha none ndaruhutse”.

Kubaka izi nzu bikaba bikozwe mu gihe cy’amezi atatu n’inkeragutabara (reserve force), aho Maj. Rutiyomba Joseph ushinzwe ibikorwa by’inkeragutabara mu Rwanda yavuze ko bakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo barangize iki gikorwa kirangire kandi bakaba bakomeje. Ku itariki 30 Kamena bazaba bamaze kubakira abatishoboye bagera kuri 900.

Foto/Thierry Dushimirimana

[email protected]