Ibi kandi na ba nyir’ubwite, Mukankusi Louise na Akimanizanye Laurence Zena, basaba inzego z’ubuyobozi kubatandukanya kuko umwe muri aba ashinja mugenzi we kugambira kumugirira nabi.

Bajya gutuzwa muri iyo nzu akarere kabanje kuyituzamo Mukankusi Louise ariko baza kumubangikanya n’umukecuru witwaga Nyirakurara witabye Imana, ariko ahasiga umwisengeneza we Akimanizanye Laurence Zena.

Mukankusi avuga ko yatujwe muri iyo nzu n’ubuyobozi muri 2009, nyuma bagatuzamo nyirasenge w’uyu bafitanye ibibazo, bamubwira ko mu gihe izindi zizaba zuzuye bazabatandukanya.

Yagize ati “Hano hari amakimbirane ateye ubwoba nta wishimye…Twatashye izi nzu mu 2009, noneho nyimazemo nk’amezi abiri bambwira ko bibeshye banyimurira muri iyi, nyuma y’icyumweru bahita bazanamo umukecuru inyuma hano mu gikari, barahafunga bati izindi nizuzura tuzamuha inzu…”

Avuga ko kubera ko idafunze hejuru, hari ubwo Akimanizanye yurira akamusanga mu nzu ye amubwira ko agiye kumwica. Iki kibazo akaba yarakijeje ku buyobozi ndetse no ku rwego rw’umuvunyi mukuru ku aw 13 Nyakanga mu ibaruwa yeretse IGIHE.

Akimanizanye na we avuga ko iyi nzu ayifiteho uburenganzira kuko ari iya nyirasenge, ariko icyo ahurizaho na Mukankusi ni uko bishobotse ubuyobozi bwabatandukanya.

Ati: ”Iyi nzu tubangikanyemo yatombowe n’umukecuru bita Nyirakurara Immaculee…uwajemo nyuma ni Mukankusi Louise. Bamubangikanyije bavuga ko bazabatandukanya, umukecuru apfa igihe cyo kubatandukanya kitaragera. Inzu tuyisigaramo nkaba ndi umwisengeneza we.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Florence Uwayisaba yavuze ko bakizi bakaba bagishakira umuti wa vuba ariko ntiyavuga igihe.

Uwayisaba yagize ati: ”icyo kibazo turakizi…aho abantu bari ntihabura urunturuntu,abo bantu babana bafitanye ibibazo twarabegereye tubagira inama y’uburyo bumvikana ariko duteganya ko bikomeje twareba uburyo tubahinduranya,umwe tukamukura iruhande rw’undi tukareba ahandi dushobora kumutuza…tuzabikora vuba…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Mukiza Alfred na we yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi, ko banagerageje gutandukanya aba bagore ngo umwe bamujyane mu kagari gatandukanye n’ak’undi, bombi bakabyanga.

Naho ku by’amakimbirane adasiba, Mukiza avuga ko ibi aba bagore babivuga kugira ngo berekane ko ikibazo gikomeye.

Ikibazo gikomeye abaturage ba Kigasa bagaragaje ariko bakanga gufatwa amajwi no gutangazwa amazina, ni uko hari ubwo ibibazo by’abo bagore birenga iby’inzu bapfa bikajya mu kuba badahuje ubwoko bikumvikana nk’ingengabitekerezo y’ivangura.

Iyi nzu y’ibyumba bitatu igabanyijwemo kabiri, aho umwe afite icyumba cy’uruganiriro yaciyemo kabiri undi akagira bibiri bisigaye mu gikari, gusa hejuru hakaba hadafunze (nta Plafond).