Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko uyu muforomo yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku bufatanye na polisi ku cyaba cyarateye urupfu rw’uyu mwana.
Mugabo John, Meya w’Akarere ka Kayonza yagize ati ”uwo muforomo ari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane koko icyo uwo mwana yazize“.
Uyu mubyeyi wageze kuri iki kigo nderabuzima tariki ya 31 Ukwakira 2015, yemeza ko yarangaranywe n’umuforomo ubwo yari akigera kuri iki kigo nderabuzima kugeza ubwo umwana amupfiriye mu nda.
Mu minsi ishize mu Murenge wa Rwinkwavu uhana imbibi n’uwa Murama na ho hagaragajwe ibibazo by’impfu z’ababyeyi bapfa babyara biturutse kuri serivisi itanoze ihabwa abagana ibitaro bya Rwinkwavu.
Ubuyobozi bw’akarere bugatangaza ko iperereza kuri ibi bibazo byose bivugwa muri aka karere rikomeje kandi ko bidatinze hazatangazwa ibyarivuyemo.




Ibitekerezo 0