Abafite inzu ziri mu zigomba gusenywa bashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba bubaka bubareberera nyuma bagatungurwa no kubwirwa ngo basenye kandi hari aba baramaze no kuzimukiramo.

Umwe muri aba baturage utifuje ko izina rye rishyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko yatekereje kubaka agafata inguzanyo ya banki ingana miliyoni ebyiri,maze akubaka inzego z’ibanze zibibona, akaba avuga ko mu gihe bamusenyera azagorwa no kwishyura iyo nguzanyo yafashe.

Akomeza avuga ko ubu iyo nzu asabwa gusenya yayimukiyemo we n’abana be akaba asaba ubuyobozi bw’akarere kumuha imbabazi kuko atigeze amenyeshwa iyi gahunda mbere y’igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange, Sebineza Kiyonga we yavuze ko abaturage babimenyeshejwe ahubwo bubaka nijoro ubuyobozi bugatungurwa no kubona inzu zuzuye.

Uwamaliya Odette Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba avuga ko abaturage bagomba guhindura imyumvire bakubaka ku buryo bwemewe n’amategeko, anashimangira ko abayobozi bakingira ikibaba abaturage bakubaka mu kajagari ngo bagiye kubahagurukira.

Yagize ati ”mbona bikomeje gutya bishobora kujya bigira ingaruka ku baturage n’abayobozi babahishira ndetse bahanwe by’intangarugero“.

Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi iri gukura vuba mu Ntara y’Iburasirazuba bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu bawugendamo,baturuka mu bihugu bya Uganda na Tanzania.

Igishushanyombonera cy'umujyi wa kayonza
Igishushanyombonera cy'umujyi wa kayonza
Igishushanyombonera cy'umujyi wa kayonza
Igishushanyombonera cy'umujyi wa kayonza

[email protected]