Ubu butumwa Ibuka yabutangiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi n’abarwayi biciwe mu bitaro bya Rwinkwavu muri Jenoside.

Uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho yo gusabira abishwe, banashyira indabo ku rwibutso bashyinguwemo ruherereye mu Bitaro bya Rwinkwavu.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwinkwavu, Mukamunana Charlotte, yagaragaje ko abakorokotse Jenoside bamwe bamaze kugera kuri byinshi babifashijwemo na leta ariko ngo hari abandi bagikeneye ubufasha.

Yagize ati“Abarokotse Jenoside baracyiyubaka ariko bamaze kugera ku rwego rwiza harimo abana bafashijwe kwiga, abakuze bafite imirimo, abandi bishyize hamwe muri za koperative ariko hari n’abandi bageze mu zabukuru bakiri inyuma ndetse n’abandi bafite ubumuga batewe na Jenoside bose bagorwa no kuba bakora kugira ngo babe nabo ngo biteza imbere.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu, Dr Nkekabahizi Fulgence, yavuze ko kwibuka abari abakozi babo n’abarwayi bishwe ari igikorwa badateze kuzahagarika kandi ngo bateganya kubaka urundi rwibutso ruzaba runariho amateka y’ubwicanyi bwakorewe abari muri ibi bitaro kugira ngo atazibagirana.

Mukamunana Alphonsine ushinzwe ishami ry’ubuzima rishingiye ku bidukikije muri Minisiteri y’ubuzima wari intumwa ya Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko kwandika , kubika neza amateka yaranze Jenoside bizafasha mu guhanga n’abayipfobya.

Ibitaro bya Rwinkwavu byibutse abari abaforomo, abaganga, abashoferi n’abarwayi bahiciwe n’Interahamwe.