{Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kayonza, umurenge wa Murama, yafashe imodoka ya Fuso yari yuzuye ibiti by’umushikiri bizwi kw’izina rya kabaruka; ibi biti bikaba bikunze kujyanwa mu mahanga binyuranye n’amategeko.}
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza Senior Superintendent Innocent Semigabo yavuze ko kugeza ubu umushoferi wari utwaye iyi modoka yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.
SSP Semigabo yagize ati: "Abaturage bose twabagiriye inama yo kwitandukanya n’umuco mubi wo guca ibiti by’umushikiri kuko hariho ingamba nyinshi zo kurwanya abacuruza ibi biti dore ko n’amategeko ahari ahana abangiza ibyo biti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije."
Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Yongeyeho ko gahunda zihari zo gufata abangiza iki giti kuko umuntu uzajya ufatwa yangiza umushikiri azajya ahanwa hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza agira inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batangira amakuru ku gihe yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi bw’umushikiri butemewe.
Yakomeje agira ati: "Ba nyiri imodoka baragirwa inama yo guhora bakurikirana ibyo amamodoka yabo akora cyangwa ajya yikorera, kimwe no gutwara ibitemewe n’amategeko byose birimo ndetse n’ibiyobyabwenge kuko kutabimenya bituma bisanga mu makosa cyangwa se ibindi byaha bashobora kuba batagizemo n’uruhare, ariko bikabagiraho ingaruka kubera uburangare."
Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ireba ibijyanye no kurengera ibidukikije, igena ko "Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti… mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano."





Ibitekerezo 0