Ubusanzwe rutemikirere ifatwa n’abifite. Ibyo namwe murabizi ndetse no kundusha ariko buriya umuntu ufite amahoro, ayitega uko umutima uteye. Aricara akavuga ati reka nsimbukire iriya kuko atuje atekanye bikaba. Ibyo nibyo ba Gikundiro bibereyemo buri wese ari mu butembere bw’ibyishimo.

Hanze ho siko byari bimeze bo babaraga amanyarwanda. Ni inde utunguka? Bose barunguka nta gihombo kibaho. Abacuruzi b’akabyeri na kamwe k’intamati izimba ibinyamahembe babizi cyane ndetse barabyemeza.

Ni inyungu bashobora kubona kabiri mu mwaka. Nizo nshuro nke gusa byakabije ntibyarenga gatanu iyo babariyemo n’iminsi igize umwaka n’indi mikuru mikuru yizihizwa.

Ab’i Remera hamwe babizi neza cyane hafi aha imbere ya Sitade nako mu Migina. Ab’iyo mu Ntara nk’i Nyanza bo baba bicaye ku mabaraza, buri umwe avuga ati ‘gira sha, ongeramo akandi n’ubundi ibyishimo byabonetse.’

I Kigali ho byatangiye ku Cyumweru gishize. Duherukana Savio yabaye Savio aka Messi hamwe baba baririmba bati ‘Gracias Gracias’. Abatari bahari, i Nyamirambo Rayon Sports yatsindaga Police FC ibitego bitatu kuri kimwe harimo bibiri bya Nshuti Dominique Savio na kimwe cya Diarra.

Davis Kasirye umusore waturutse i Kampala na Ismalia Diarra bakoze ibyo abafana ba Rayon Sports baherukaga mu myaka myinshi ishize.

Igice cya mbere mu minota 10 gusa byari bihagije ngo Murera yumvikane nubwo yari nk’igitonyanga. Mbese ni nka kumwe wumva bamwe bavanga imiziki baba bagenda bongeza, bagabanya bityo bityo. Abafana ba Rayon byatangiye wagira ngo bari guhangira akuka.

Kasirye yongeye gushimangira ko afite gahunda ndende muri iyi kipe, ahindukiza ubugira kabiri Ndoli Jean Claude aho twari turi bati wasanga imyaka yamujyanye bahu!

Igice cya mbere cyarangiye gutyo. Abantu benshi bibwiraga ko igice cya kabiri biza guhinduka tukabona ikipe yigaranzuye indi ariko siko byagenze kuko umusifuzi agitanga uburenganzira ngo igice cya kabiri gitangire, nta minota n’ibiri yashize maze Diarra azenguruka ikibuga cyose yishimira igitego, bagenzi be bamwitendekaho, biba bibaye bitatu ku busa.

APR FC yakomeje gukina ishakisha uburyo yabona nibura kimwe cy’impozamarira byagera kuri Bakame we akabihuhura, yafata umupira akaryama agasinzira.

Ku munota wa 88, Davis Kasirye yakoze amateka atari yarigeze abaho mu Rwanda mu myaka 23.

Ni ubwa mbere umukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino APR FC yahuyemo na Rayon Sports.

Abari barabigerageje, bose batsinze bibiri icya gatatu kikanga kujyamo. Ni nayo mateka yabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports yihimura ku ikipe yayitsinze umwaka ushize w’imikino.

Nuko umugani ugana akariho ko akebo kajya iwa mugarura.

Kasirye yakoze amateka atsinda ibitego bitatu mu mukino APR yahuriyemo na Rayon
Kasirye yakoze amateka atsinda ibitego bitatu mu mukino APR yahuriyemo na Rayon
Ingabo z'igihugu zari zaje gushyigikira ikipe yazo zananiwe kwiyumvisha ibyo bagenzi babo bari gukora mu kibuga
Ingabo z'igihugu zari zaje gushyigikira ikipe yazo zananiwe kwiyumvisha ibyo bagenzi babo bari gukora mu kibuga
Bamwe mu bafana ba APR FC bari bigunze bareba ukuntu ikipe yigirizwaho nkana
Bamwe mu bafana ba APR FC bari bigunze bareba ukuntu ikipe yigirizwaho nkana