Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu Mudugudu wa Nzobe, Akagari ka Kamina, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.
Uyu mwana yari asanzwe abana na nyina hamwe n’umuvandimwe we muto, nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cryaque, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukimara kumenya iby’uru rupfu bwageze ahabereye impanuka buri kumwe n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yasobanuye ko umuryango wa nyakwigendera wemeye ko umurambo ushyingurwa udakorewe isuzuma, kuko nta gushidikanya wari ufite ku cyateye urupfu.
Ati “Ni icyobo cyahoze gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari, ubu cyuzuyemo amazi y’imvura. Umwana yakinyuze iruhande ari wenyine kuko kiri hafi y’urugo, ahita akigwamo arapfa.”
Niyonsaba yihanganishije umuryango wabuze umwana, anasaba ababyeyi kurushaho kwita ku mutekano w’abana babo no gukuraho ibintu byose bishobora kubateza impanuka.





Ibitekerezo 0