{Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Gatanu kibera ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba.}

Muri rusange iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse n’abasheshe akanguhe batabashije kuhigerera batumye abakiri bato babatangira umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.

Kubwa Kayumba Bernard uyobora akarere ka Karongi ngo yishimiye ubwitabire bw’abaturage mu gutanga umusanzu muri icyo kigega, ariko by’akarusho ngo ubushake budasanzwe babikoranye ni ingenzi cyane, kubwe ngo ni ikimenyetso cy’uko Abanyakarongi n’Abanyarwanda muri rusange bafite ishema ryo kwihesha agaciro.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru w’IGIHE.com, umuyobozi w’Akarere ka Karongi yagize ati « Ubwitange Abanyarwanda barimo kugaragaza mu gushyigikira Ikigega Umukuru w’Igihugu yabashyiriyeho burashimangira ko banga agasuzuguro, bakaba bashoboye kwihesha agaciro ndetse bashishikajwe no kwishakamo ibisubizo».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba nawe witabiriye iki gikorwa ,bwana Jabo Paul yatangarije abari aho ko Karongi ari urugero rwiza mu kwitabira gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund, aha akaba yarashimiye abagiteguye kuba umuhango wo gukusanya ayo mafaranga warahise kuri radio Isangano ikorera muri ako Karere ku buryo n’umuturage utarabashije kuhigerera yagikurikiranye aho yibereye.

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba, muri rusange uturere 5 tw’iyo ntara twari tumaze gukusanya miliyoni zisaga 890 z’amafaranga y’u Rwanda zo gushyigikira ikigega AGACIRO Development Fund.