Byatangajwe kuwa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016 ku Mugina, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 by’umwihariko urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda mu rwego rwo guhora bazirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kubera imiyoborere mibi.

Depite Mukobwa yagize ati “Kuva kera ubutegetsi bwabanje bwagiye bwigisha Abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko, abatutsi babuzwa uburenganzira mu gihugu cyababyaye."

Yongeyeho ko izo nyigisho mbi zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, arizo zatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa urw’agashinyaguro mu 1994.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda uwo ari we wese warushuka akarugarura mu mwiryane, abasaba by’umwihariko kwirinda ibitekerezo bibi bya bamwe mu babyeyi gito babiba imbuto y’urwango mu bana.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka yavuze ko imbaraga z’urubyiruko zishobora kwangiza no kwica iyo zikoreshejwe nabi cyangwa zigakiza iyo zikoreshejwe neza.

Meya Udahemuka yagize ati “Muri imbaraga z’igihugu ni mwe dutezeho byinshi kugira ngo dukomeze dutere imbere kandi ni mwe mugomba gutanga umurongo tugomba kugenderaho”.

Meya yasabye uru rubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside rutozwa akenshi na bamwe mu babyeyi, arusaba kwimakaza imibanire izira amakemwa.

Uyu muhango wo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi waranzwe n’urugendo rwo kwibuka, no gushyira indabo ku mva ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina.

Hatanzwe kandi ubutumwa butandukanye buhumuriza ndetse bunagamije gukomeza gufata mu mugongo abacitse rya ku icumu Jenoside.

Depite Mukobwa yasabye urubyiruko kuba umusemburo w'ejo heza
Depite Mukobwa yasabye urubyiruko kuba umusemburo w'ejo heza
Abana bato nabo bari bitabiriye
Abana bato nabo bari bitabiriye
Urubyiruko rwasabwe kwirinda inyigisho mbi  zo ku mashyiga
Urubyiruko rwasabwe kwirinda inyigisho mbi zo ku mashyiga
Depite Mukobwa ashyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside
Depite Mukobwa ashyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside
Hafashwe umunota wo kwibuka
Hafashwe umunota wo kwibuka