Ibi byabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mwana witwaga Ukwishatse yari yoherejwe n’ababyeyi be kurinda umurima w’umuceri nyuma yo kuva ku ishuri, aza kugwa mu kidendezi cy’amazi cyari cyarasizwe n’abacukuraga umucanga.

Amakuru avuga ko ababyeyi be bategereje ko ataha, ariko bigeza Saa Mbiri z’ijoro ataragaruka, bahitamo kujya kumushakisha.

Mu gihe bamushakishaga, basanze umurambo we mu kidendezi cy’amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, yemeje aya makuru, agaragaza ko bibabaje kuba umwana w’imyaka irindwi yoherezwa kurinda umurima w’umuceri, bikagera Saa Mbiri z’ijoro ababyeyi be batazi aho aherereye.

Ati “Turasaba ababyeyi kwita ku bana barera bakamenya aho bagiye kugira ngo babarinde impanuka n'ibindi bibazo by'ihohotera bishobora kubabaho”

Nkurunziza yashimangiye ko bidakwiye ko abana bato boherezwa gukora imirimo irimo kurinda imirima y’umuceri, kuko ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yibukije kandi abaturage bafite imirima cyangwa ibibanza byacukuwemo umucanga ko bakwiye gusiba ibyobo byasigaye, cyane cyane muri iki gihe cyegereje imvura, kugira ngo birinde impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.