{Nk'uko bimaze kumenyerwa, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu buri mwaka ikunze gushyiraho igikorwa cy'imikino n'imyidagaduro. Abanyarwanda muri rusange bikaba bibanezeza kuko imikino n'ayandi marushanwa muri urwo rwego atangirira mu midugudu bityo kikaba igikorwa rusange.}

Ukwezi kwitiriwe imiyoborere myiza kwari Mutarama 2012 kuko ari muri uko kwezi amarushanwa yagombaga gusozwa. Amarushanwa nyir'izina yari yaratangiye mu mpera z'umwaka wa 2011 hakaba hari hateganyijwe imivugo, imbyino n'umupira w'amaguru.

Mu turere tugize igihugu cy'u Rwanda, hashobora kuba hari uturere tutakoresheje amajonjora nko mu mupira w'amaguru , bagahera ko bahuza imirenge yegeranye n'icyicaro cy'akarere.

Hari uturere tumwe tutitwaye neza mu bijyanye n'imigendekere y'imikino yari yitiriwe imiyoborere myiza.

Muri utwo turere hakaba harimo n'Akarere ka Muhanga na Kamonyi. Hari ibibazo byabaye n'amashimwe y'ababafashije mu gikorwa cyo kuyobora neza ayo marushanwa cyane cyane mu mupira w'amaguru.

Muhanga:

Imikino yo gusoza ukwezi kwitiriwe imiyoborere myiza yabaye tariki 28 Mutarama 2012 ikaba yarahuje umurenge wa Nyamabuye n'umurenge wa Mushubati. Hakaba haravutse ibibazo mu mikino imwe n'imwe mu majonjora.

Twegereye ufite imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga Gatwaza Patick atubwira ko imirenge yose ya Muhanga yahawe amafaranga yo gutunganya icyo gikorwa bityo abatarabikoze bakaba bagomba kuyasubiza. Mu batungwa agatoki harimo umuyobozi w' Umurenge wa Cyeza, Rwiyereka Roger akaba yishyuzwa amafaranga ibihumbi 10, we ati “muzabwire umuyobozi w'umurenge wa Nyamabuye atwishyurire.”

Tubikojeje uwa Nyamabuye araseka cyane ati “nyobora umurenge na we akayobora undi, sinzi impamvu avuga ngo tumwishyurire kandi natwe twishyuye ayacu.”

Dukoresheje telefoni, Rwiyereka yahisemo gukoresha ubutumwa bugufi ati “abo basifuzi nibakomeze bihangane kugeza igihe tutazi.”

Ahandi hashobora kuba hataratunganije ikibazo cy'abasifuzi ni Nyarusange na Mushishiro.

Kamonyi:

Abasifuzi bati "amajonjora yagenze neza cyane, ikibazo cyabaye ku mukino wa nyuma ku itariki 29 Mutarama 2012." Abasifuzi basabwe gutanga numero za konti babwirwa ko bazayabashyirira kuri banki ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Tubajije ushinzwe imiyoborere myiza muri Kamonyo Mme Goreti ati “ni ukurindira andi mahirwe azaboneka.”

Ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kamonyi tumubajije ibijyanye n'amafaranga 30.000 yagombaga guhabwa abasifuzi, yatubwiyeko nta na kimwe ashobora kudutangariza; akaba yari yabanje kutubwira ko ari mu nama.