IGIHE yasuye igice cy’uyu muhanda kinyura mu Murenge wa Runda, ahazwi nko ku Ruyenzi, isanga zimwe mu nzu ziwukikije zaramaze gushyirwaho ibimenyetso bizwi nka ‘Towa’, bigaragaza ko zizakurwaho mu gihe cyo kwagura uyu muhanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yavuze ko ibikorwa byo kubarura imitungo y’abaturage bimaze hafi ibyumweru bibiri bitangiye.
Yasobanuye ko abagenagaciro batangiye kugena agaciro k’imitungo izagerwaho n’uyu mushinga, kugira ngo hamenyekane amafaranga y’ingurane agomba guhabwa buri muturage.
Ati “Imitungo y’abaturage igiye itandukanye mu gaciro. Turi gukorana n’abagenagaciro kugira ngo tumenye ingano y’ingurane izahabwa buri muturage ku mutungo we”.
Dr Nahayo yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’abaturage bazahabwa ingurane n’amafaranga yose azakenerwa, ariko ko ayo makuru azatangazwa mu gihe cya vuba, ibikorwa byo kubarura no kugena agaciro k’imitungo nibirangira.
Yongeyeho ko Akarere ka Kamonyi kataramenyeshwa igihe nyacyo imirimo yo kwagura uyu muhanda izatangirira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko inyigo y’uyu mushinga iteganya kuvugurura no kwagura umuhanda ku burebure bwa kilometero 45.
Igice cy’uyu muhanda giherereye mu Karere ka Kamonyi, hafi y’Umujyi wa Kigali, ahakunze kugaragara umuvundo w’ibinyabiziga, kizagurwa kigire ibisate bine.
Ahandi hagera i Muhanga hazaba hafite ibisate bibiri, ariko hongewemo igisate cyihariye ku ruhande kizajya cyifashishwa n’amakamyo.
Biteganyijwe kandi ko mu gishanga cya Nyabarongo hazubakwa ikiraro cya metero 135, mu gihe ikiraro gisanzweho kizavugururwa kikanagurwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, yasohotse ku wa 6 Gicurasi 2026, yagaragaje ko uyu mushinga uri mu yatinze gutangira, aho icyo gihe wari ufite ubukererwe bw’amezi 27.
Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Imishinga muri RTDA, Gihozo Mivugo Frank, aherutse gutangaza ko imirimo yo kwagura uyu muhanda iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2027.










Ibitekerezo 0