{Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Emmanuel Bahizi, hamwe n’abo bareganwa batatu barimo abavandimwe be babiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko bafungurwa kuko nta kimenyetso bazimanganya ndetse bose bafite aho babarizwa.}
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gutegeka ko aba bagabo uko ari bane barekurwa ku wa kane taliki 16 Ukwakira 2014, cyane ko bivugwa k ibyo bashinjwa bitarabahama nyuma y’iminsi bakurikiranweho ubwinjiracyaha gutegura umugambi w’ubwicanyi.
Abaregwa, Emmanuel Bahizi, umuvandimwe we rwiyemezamirimo Nshimiyimana Jean de Dieu, mushiki wabo Noella Mukabahizi n’umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya Rutobwe, Jean Damascene Hakizimana akaba inshuti yabo.
Bose bashinjwa kugira uruhare mu gucura umugambi wo kwica umukecuru Mukamurenzi Consilia wo mu Kagari ka Kabashumba Umurenge wa Nyamiyaga, akekwaho kuroga umubyeyi wa bariya bavandimwe batatu.
Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo bugendeye ku makuru bwahawe n’inkergutabara zemeza ko zari kuzashyira mu bikorwa ubwicanyi nyuma yo kunoza umugambi.
Aba bagabo baburaaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo kugaragaza impamvu bakurikiranwa badafunzwe, ndetse urukiko ruzigenderaho rutegeka kubarekura bakajya bitaba mburi ku wa Mbere w’icyumweru, bakabikora mu gihe cy’amezi abiri.

Vice Perezida w’uru rukiko, Birasa Aloys Deluxe wari uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yagarutse ku busabe bw’abunganizi b’abavuga ko ubugenzacyaha bwafashe abaregwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta mpapuro zo kubata muri yombi zihari, abigaragaza nka kimwe mu byafasha kurekura aba bagabo.
Mu isomwa ry’uyu mwanzuro, ababurana bose ntibagaragaye mu rukiko. Uru rubanza rwaru rwitabiriwe n’indorerezi nyinshi z’abakomoka mu Karere ka Kamonyi harimo n’abayobozi batandukanye bakorana na Bahizi.





Ibitekerezo 0