Abarinzi b’igihango barimo abagize uruhare mu guhisha abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2015 yifatanyaga n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyaruteja, Umurenge wa Karama mu gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Rutsinga Jacques, yagaragaje ko abarinzi b’igihango ari urugero rw'umuco mwiza wo kubana kivandimwe.

Yagize ati"Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bongere babane kivandimwe, buri wese yumve ko umuntu ari nk’undi kandi ko bafite uburenganzira bungana mu mibereho yabo nta n’umwe ubangamiye mugenzi we.”

Umuyobozi w’Akarere yasabye abarinzi b’igihango gukomeza kurangwa n’umuco w’ubupfura, bagakomeza gutoza urubyiruko indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, bityo ubunyarwanda bukarushaho kwimakazwa.

Mu buhamya bwe, Ngarukiye Lazare ufatwa nk’umurinzi w’igihango, umwe mu bagize uruhare mu guhisha Abatutsi muri Jenoside, yavuze ko uwo murage mwiza awukomora ku babyeyi be, kuko kuva na kera bamutoje kugira urukundo no kwitangira abari mu kaga.

Ngarukiye Lazare  wahisha abantu muri Jenoside bakarokoka
Ngarukiye Lazare wahisha abantu muri Jenoside bakarokoka

Ku bw’ibyo uyu mugabo yasabye ababyeyi gutoza abana babo kwirinda amacakubiri ahubwo bakabigisha kubana kivandimwe.

Nkurikiyinka Damien umwe mu barokotse muri Jenoside mu Murenge wa Karama, yavuze ko kugira ngo abe akiriho abikesha ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside, ariko anashimira Ngarukiye Lazare wabashije kumuhisha we na bamwe mu muryango we bakabasha kurokoka.

Uyu musaza asaba abakiri bato gufatira urugero rwiza ku bw’abantu bamwe bagaragaje ibikorwa by’ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; bakirinda ababashuka babashora mu mwiryane, amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.