Iki gikorwa cyo kwegerezwa amazi cyageze ku baturage basaga 3200 bo mu Kagari ka Nyagishubi, bajyaga bavoma kure nabwo bagatahana amazi batizeye isuku yayo cyane ko yanabateraga indwara zabahozaga ku mavuriro.

Amavomero rusange agera kuri ane ni yo yubakiwe abaturage ndetse abafite ubushobozi bakaba bazajya bayafata bakayageza mu ngo zabo.

Ubwo aya mavomero yatahwaga ku mugaragaro ku itariki ya 7 Ugushyingo, Mukarugema Prisca w’imyaka 52 yatangarije IGIHE ko yabyirutse avoma aho badahaga amazi yavaga ku mugezi utemba ndetse byabagoye kenshi kuyizera bagatinya kuyanywa maze bagahitamo gukora urugendo rurerure bajya ku mavomo y’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Umyobozi wa FH-Rwanda, Alice Kamau yasobanuye ko bumvise itabaza ry’abanyaturage ku kibazo cy’ingutu cyo kutagira amazi, bubaka umuyoboro wa kilometero eshatu hagamijwe gutabara by’umwihariko ababyeyi bavunikaga bavoma nyuma y’indi mirimo birirwagamo.

Yagize ati “ Twabwiwe ko ababyeyi bavunika bashaka amazi yo gutegura amafunguro y’abana ndetse bikongeraho ko n’abana bataga cyangwa bagakererwa ishuri bagiye kuvoma , aha twumvise ko tutagomba kubirekera uko dufata umwanzuro tubashakira amazi”.

Yongeraho ko baboneyeho no kubaka ibyumba bine by’amashuri bitanga icyizere cyo kugabanya umubare w’abata ishuri ku mpamvu zinyuranye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere asanga uruhare rw’abafatanyabikorwa ruri mu bibafasha akarere kugera ku ntego no gusohoza ibyo bemereye abaturage.

Ati “Twari duhaganyikishijwe n’ubusabe bw’abatuturage ariko tugeze ku cyo badusabye. Kubona amazi bizadufasha gukumira burundu indwara zaterwaga n’isuku nke igaragara kuri bamwe mu gihe amashuri azadufasha kugabanya ubucucike n’imvune y’urugendo abana bakoraga bajya ku ishuri.”

Umuyoboro w’amazi wuzuye utwaye arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba wiyongereye kuri 71.2% by’abari bafite amazi meza mu karere ka Kamonyi, hitezwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bazagera kuri 73%. Ibyumba by’amashuri byo byatwaye arenga gato miliyoni 28 by’amafaranga y’u Rwanda.

Hitezwe ko amazi meza yafunguwe azafasha gukumira ikibazo cy'indwara n'isuku nke
Hitezwe ko amazi meza yafunguwe azafasha gukumira ikibazo cy'indwara n'isuku nke
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée
Alice Kamau, Umuyobozi Mukuru wa FH Rwanda avuga ko amazi ari ingenzi mu buzima
Alice Kamau, Umuyobozi Mukuru wa FH Rwanda avuga ko amazi ari ingenzi mu buzima