{Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwitwa William Sano w’imyaka 32, imukurikiranyeho icyaha cyo kuriganya umuntu ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda.}

Uyu Sano ufungiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru, avuga ko asanzwe ari umukozi w’ikinyamakuru The Focus, cyandikirwa mu Rwanda mu rurimi rw’Icyongereza.

Polisi itangaza ko uyu Sano yatse uyu muntu aya mafaranga amubeshya ko yashyingiwe akaba akeneye ubufasha. Polisi ikongeraho ko uyu mugabo yari yagerageje gushaka kuriganya amafaranga abandi bantu benshi muri ubu buryo ariko bikanga.

Uyu mugabo yafatanywe Simukadi eshanu zinyuranye. Polisi yatangaje ko uyu Sano yavuze ko ubundi abantu benshi bamwitaga Patrick Mwebaze abandi bakamwita Spice.

Ku bijyanye n’umwirondoro, uyu mugabo uri mu maboko ya Polisi avuga yigaga muri Kaminuza ya Nkumba muri Uganda.

Mu Rwanda abafatwaga bakekwaho ibyaha nk’ibi ubundi bari bazwiho ko bagenda babeshya ko bapfushije basaba amafaranga, bikaza kumenyekana ko bwari uburiganya.

Kuri iki cyaha, Polisi y’u Rwanda iburira buri Munyarwanda wese guhora ari maso, ntapfe kwizera umuntu atazi neza.

Ingingo ya 372 ivuga ku guhabwa ku bw’uburiganya amafaranga yo mu Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana rihanisha umuntu uhamwe n’iki cyaha igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.