{Ihuriro rya Job in Rwanda ryahuje abadafite akazi n’ibigo bikunze gukenera abakozi cyane kuri uyu wa 4 Mutarama 2012, ku Isomero rusange riherereye Kacyiru.
}

Icyo gikorwa cya Job in Rwanda cyitabiriwe n’abashaka akazi benshi barenga 1200. Muri abo baje gushaka akazi abenshi ni abarangije za kaminuza n’amashuri makuru.

Umuyobozi wa Job in Rwanda, Nyinawumuntu Grace, yavuze ko buri muntu ushaka akazi yagombaga kuvugana n’ikigo agashakamo, akabazwa ibibazo ngo kimenye ubushobozi afite, mu gihe atsinze akazahamagarwa gutangira akazi yasabye.

Umwe mu baje gushaka akazi witwa Uwamurutasate Divine, umaze umwaka arangije kwiga ubucungamutungo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yavuze ko yishimiye kuba yahuye na sosiyete ikora ibinyobwa, Bralirwa ashakamo akazi, ati ”Ntashye mfite icyizere kandi bampaye amakuru ahagije”.

Uwamurutasate Divine ashaka akazi muri Bralirwa
Uwamurutasate Divine ashaka akazi muri Bralirwa

Usibye abaje gushaka akazi hari n’abagize amatsiko yo kumenya imikorere y’ihuriro rihuza abakoresha n’abifuza akazi.

Umunyamategeko w’imyaka 57 ukora mu Rukiko rwa Nyamirambo , Me Twagirumugabe Alex yagize ati”Ni byiza guhuza abifuza akazi n’ibigo bigatanga…Najye nabonanye n’Ihuriro ry’abacamanza banyemerera ubufatanye, nanyuzwe”.

Afungura ku mugaragaro uwo muhango, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabunga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko bafite gahunda y’imyaka itanu yo gushakira urubyiruko akazi.

Nsengimana yashimiye Job in Rwanda uburyo iba yahuje abadafite akazi n’abagatanga, kuko ngo bishobora kugabanya umubare w’abatagira akazi, no kugabanya abakora imirimo itajyanye n’ibyo bize bagera ku kigero cya 40% by’abakozi mu Rwanda.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabunga, Jean Philbert Nsengimana arangiza igikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’abagatanga
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabunga, Jean Philbert Nsengimana arangiza igikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’abagatanga

Ibigo bitandukanye byatangaje ko guhura n’abashaka akazi hari icyo bizageraho.

Ushinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Umutoni Yvette, yatangaje ko hari abashobora guhabwamo akazi vuba, abatakabonye nabo bakazagahabwa uko indi myanya yajya iboneka.

RDB yitabiriye nka kimwe mu bigo bitanga akazi
RDB yitabiriye nka kimwe mu bigo bitanga akazi

Umutoni kandi yanibukije ko n’iyo RDB idatanze akazi, ifasha mu kumenyereza abakozi mu gihe cy’amezi 6 kugira ngo abarangije amashuri bazinjire mu kazi bafite ubushobozi bukenewe n’abakoresha.

Job in Rwanda ihuje abashaka akazi n’abagatanga ku nshuro ya kabiri, kandi icyo gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka.