{Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Nyarubande ntibumva kimwe ku by’umuhanda ugiye kubakwa mu Mudugudu wa Nyarubande, kuko atari mu nyungu rusange ugiye kuhubakwa, ahubwo ugiye guhitana inzu z’abaturage kubera inyungu z’abantu babiri.}
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarubande barasaba ko barenganurwa ku kibazo cy’umuhanda ugiye gusenya amazu yabo ku nyungu z’abantu babiri gusa bifuza kuwuhashyira, ngo bakaba babona uyu muhanda nta nyungu rusange ubafitiye nk'uko babitangarije Imvaho Nshya.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’uyu mudugudu, Nyirarukundo Clementine yatangarije Imvaho Nshya ko uwo muhanda uje gukemura ikibazo cy’abajura bayogoje umudugudu abereye umuyobozi.
Nk'uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye Umudugudu wa Nyarubande ngo iki kibazo cyatangiye muri Nzeri umwaka ushize wa 2011, aho abaturage babiri Evariste na Anaclet bifuje umuhanda ariko uwo muhanda ukazaca mu mirima ndetse n’ibibanza by’abandi baturage ariko ngo aba baturage ntibahabwa ingurane kubizangizwa n’imirimo y’iyubakwa ry’uyu muhanda.
Abaturage ngo bagejeje ikibazo cyabo mu nzego zose z’ibanze ndetse no ku rwego rw’Akarere ariko ngo bose ntibabasubiza kugeza aho bandikira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ubu bakaba bategereje igisubizo cye.
Aba baturage kandi bibaza icyo uyu muhanda uje gukemura mu gihe bazaba basenyewe nta n’ingurane bahawe mu gihe kandi uyu muhanda uzaba ugarukiye mu ngo z’aba bagabo bombi gusa.
Nyiranzabonimpa Assouma ni umutarage muri uyu mudugudu wa Nyarubande akaba yari afite ikibanza agiye kubakamo kandi yarahawe n’ibyangombwa, ubu nawe akaba avuga ko ari mu gihirahiro akaba yibaza niba bizarangira nawe ntangurane ahawe.
Abaturage uyu muhanda uzanyurira mu mirima baratangaza ko batarwanya ibikorwa by’amajyambere bakaba babona uyu muhanda nta kamaro ubafitiye ahubwo ko haba hari abantu baba babyifitiyemo inyungu ku giti cyabo. Bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kubatabara bakumva iki kibazo cy’abaturanyi babo.
Madamu Nyirarukundo Clementine ni umuyobozi w’umudugudu wa Nyarubande, yatangarije Inshya Nshya ko iki kibazo cy’umuhanda ubuyobozi bukizi kandi ko uyu muhanda bo bawufata nk’igisubizo ku kibazo cy’itsinda ry’abajura ryitwa ‘’Abanyarirenga’’ bayogoje akagari ka Rwebeya, uyu muyobozi akaba akomeza asaba Abanyarwanda byumwihariko abaturage ayobora gukunda ibikorwa by’amajyambere.
Aba baturage bagaragaje ikibazo cyabo guhera mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2011 bakaba bakomeje gusaba ubuyobozi butandukanye kwiga ku cyibazo cyabo ngo barenganurwe.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya




Ibitekerezo 0