{Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata urubuga IGIHE.com ntirwabashaga gufunguka kubera ibibazo tekiniki ububiko (data center) bwacu buherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gace ka Houston muri Texas bwagize.}
Ibi bibazo byabaye mu buryo butunguranye ndetse byibasira imbuga zitandukanye zo hirya no hino ku isi, inkomoko yabyo yaturutse ku kuba zimwe mu mashini zikoreshwa nk’ububiko zagize ibibazo mu mikorere yazo, ibi bigira ingaruka ku mbuga za internet zitandukanye zibubitsemo zirimo na IGIHE.com.
Twiseguye kuri mwese abasomyi n’abakunzi ba IGIHE.com, tubizeza ko nyuma yo guhura n’ibibazo nk’ibi, ikipe yacu ishinzwe ibirebana na tekiniki yafashe ingamba zikomeye kugira ngo bitazasubira kuturogoya ukundi.
Tuboneyeho kubashimira tunabifuriza kugira ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bwa IGIHE Ltd

Ibitekerezo 0