Ubutumwa bwa Minisitri w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho bwari bwayivugagaho ntibwumvikanye nk'uko bwatanzwe bitewe n'uko hakoreshejwe igice cyabwo gito kitabasha kumvikanisha neza ibisobanuro yatanze.
​
Inkuru yari ifite umutwe ugira uti ‘Gasabo: Umwana w’ imyaka 5 yitabye Imana afite inda nk’ iy’ umubyeyi ukuriwe’, mu kuyitunganya hifashishijwe agace gato k’ubutumwa Minisitiri w'Ubuzima Dr.Agnes Binagwaho yatanze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 12 Mutarama 2015, ako gace ariko ntikumvikanishije ubutumwa rusange Minisitiri yatanze uko bwari.

Mu by’Ukuri Minisitiri w’Ubuzima Dr.​ ​Binagwaho, avuga ku kibazo cy’uwo mwana, yagaragazaga ko umuganga umukurikirana ari we wamenya neza uburwayi bwe, ariko​ ko​ kugira inda nini ubwa​​byo bidatangaje kuko hari n’abakuze bazigira.

Ubwanditsi bwa IGIHE burisegura kuri buri wese ushobora kuba yarabangamiwe n'iyi nkuru, tunabizeza gukomeza gukora itangazamakuru rigendeye ku bunyamwuga.

Murakoze