{Abanyamakuru mu Rwanda basabwe kongera ingufu mu gukora ikuru zivuga ku karengane na ruswa batitaye ku babakomera amashyi, ahubwo bakazikora mu nyungu rusange zihindura umryango nyarwanda.}
Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Afurika y’i Burasirazuba (EAJA), mu Rwanda no muri Afurika y’i Burasirazuba, haracyari imbogamizi zo gukora inkuru nk’izi zicukumbuye, kuri ruswa n’akarengane.
Ibi ni ibyatangarijwe abanyamakuru bo mu Rwanda bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabaye tariki 28 na 29 Nyakanga 2014 aho bongererwaga ubumenyi ku kugukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa n’akarengane.

EAJA isanga abanyamakuru bo mu Rwanda bari bakwiye kugira ubushake bwo gukora inkuru zifite ubucukumbuzi kuko zifasha mu kubaka iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Umunyamabanga mukuru wa EAJA, Niyungeko Alexandre, avuga ko kugira ngo hakorwe inkuru kuri ruswa n’akarengane bisaba gukorera hamwe no gusangira ibitekerezo n’abandi banyamakuru ku ngingo zijyanye na ruswa.

Yakomeje avuga ko impamvu inkuru z’ubucukumbuzi nk’izi zidakunda gukorwa biterwa n’abanyamakuru baba bifitemo gutinya no kudashyira hamwe ndetse n’abatazkora kubera ko bahagaritswe n’ababakomera amashyi.
Gakire Fidel umuyobozi w’ikanyamakuru Ishema, akaba n’umwe mubahawe amahugurwa na EAJA, yavuze ko gukora izi nkuru bitoroshye bitewe n’imyumvire y’abafatanyabikorwa no kuba sosiyete ubwayo itarumva ko umunyamakuru yaba imboni ya rubanda.
Yagize ati”Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda haracyagaragaramo ubushobozi buke, ndetse n’imbogamizi zo kugera ku nkuru nk’aho itegeko ryitangazamakuru mu Rwanda ritarahabwa agaciro”.
Jean d’Amour Mbonyinshuti, umunyamakuru wa The News Times yongeyeho ko gukora izi nkuru bikobogamiwe n’ubumenyi n’ubushake bike bya bamwe mu banyamakuru.
Mbarubukeye Xavier umunyamabanga uhoraho, mu Rwego rw’Umuvunyi yabwiye abanyamakuru bahugurwaga ko kurwanya ruswa bitagomba guharirwa inzego zimwe, ahubwo ko ari urugamba rwa buri wese ukunda igihugu, asaba itangazamakuru kwirwanaho ubwaryo rikanarwana no kubaturage.
Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Umuryango Transparency Rwanda, yasabye abanyamakuru gukora inkuru zicukumbuye ariko zifitiwe gihamya kuko gukora kuri ruswa atari ibintu byoroshye.

Kuri we iyo uwakoze inkuru kuri ruswa adafite ibimenyetso bifatika, nawe ashobora kuregwa icyaha cyo gusebanya, kwinjira mu buzima bwite bw’undi muntu n’ibindi.




Ibitekerezo 0