I Rusororo ni hamwe mu bihamya byemeza uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Aka gace kahoze kadatuwe cyane, ubu kabarizwamo inyubako zigezweho, nyinshi zo guturamo ndetse n’izindi z’ibikorwa bitandukanye.
Bamwe bahazi kuko bahageze bagiye guherekeza inshuti n’abavandimwe, cyane ko ari naho habarizwa irimbi riruhukiyemo benshi.
Icyakora iyo utembereye hirya no hino mu nsisiro zo muri aka gace, biroroshye kubona impamvu iyi Rusororo yabaye ikimenyabose. Ni agace karimo inyubako zigezweho, nyinshi zubatswe mu myaka ya vuba ku buryo zubatswe mu buryo bunogeye ijisho, zigatuma Rusororo ikundwa na benshi.
Kuva ucyinjira muri aka gace, umutuzo ni kimwe mu bintu by’ibanze uhita ubona. Ibibazo birimo urusaku n’ibindi nk’imyanda, biragoye kubisanga i Rusororo.
Magingo aya, aka gace kari muri tumwe dufite ibibanza bihenze mu Mujyi wa Kigali, dore ko benshi bamaze kubona ko kari mu nkengero, ariko umutuzo uhari ari ikintu kidasanzwe.
Aha kandi tunahasanga Ibiro Bikuru by’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, hakabarizwa n’inyubako ya Intare Arena iri mu nziza mu gihugu zakira ibirori n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Iyi Rusororo narayitembereye, kandi nuntiza umwanya ndakumara amatsiko mu mafoto anogeye ijisho natoranyije.
Iyo uvuye mu muhanda munini winjira muri uyu ukwerekeza muri RusororoHari ibikorwa remezo byifashishwa n'abafite ibinyabiziga mu gihe bakeneye ibikomoka kuri peteroliHari amashuri ajyanye n'icyerekezo u Rwanda rwifuzaNi iwabo w'inyubako zigezwehoAbamaze kunywesha ibikomoka kuri peteroli bashyiriweho n'aho bashobora guhahira ibindi bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsiKu ruzitiro rw'iri shuri, hashyizweho ubutumwa bushishikariza abanyeshuri gukunda kwigaCity Infants & Primary School ni ishuri ribanza ritanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri bariganaRusororo ni agace gatuwe ariko katarangwa n'urujya n'uruza rw'abantu cyangwa umuvundo w'imodokaAmagambo yagiye avugwa n'abahanga batandukanye babayeho mu mateka nka Albert Einstein, yagiye ashyirwa kuri iri shuri ngo atere umurava abaryigamoAmarembo y'ishuri rya City Infants & Primary SchoolInyubako z'imiturirwa ziba zizamurwa ubutitsaInyubako z'imiturirwa ziba zizamurwa ubutitsaHarangwa n'umutuzo mwinshi ugereranye na bimwe mu bindi bice bigize Umujyi wa KigaliAbikorera bahafite ibikorwa by'ubucuruzi bifasha abahatuye kubona iby'ibanze bakenera bitabasabye kurenga impinga z'imisoziMuri Rusororo, ibikorwa remezo by'imihanda ni kimwe mu byitaweho mu buryo bufatikaNi agace kari gutera imbere bwangu bigendanye n'umuvuduko w'iterambere igihugu kigenderahoAbanyeshuri bubakiwe ibyumba by'amashuri bihagije hagamijwe guca ubucucike no gufasha abiga kwigira ahantu hezaRusororo ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka GasaboHubatswe bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'imiturire mu Mujyi wa KigaliRusororo yo hambere itandukanye n'iya none mu buryo bugaragarira buri weseRusororo ni hamwe mu hantu habereye ijisho mu mujyi wa KigaliHahindutse mu rusobe rw'amagorofaIkiyaga cyatunganyijwe neza kiri hafi y'Uruganda rw'Inyange ahazwinko kuri 19, kiri mu bifasha abatuye i Rusororo kubona akayaga gahehereyeAb'i Rusororo baba bitegeye n'igice cya Masaka kibarizwamo Icyanya cyahariwe ubuvuzi n'icyambu kizwi nka Dubai PortIbarura Rusange ryo mu 2022 ryagaragaje ko Umurenge wa Rusororo utuwe n'abarenga ibihumbi 60Muri iki gihe iyo uhitegereje ubona neza koko ko ari ka gasozi keza ka Rusororo katumye abahanzi bakora mu nganzo bakaririmbaHagiye hari ibice bikigaragaramo ibibanza bike na byo bizaba birimo inyubako mu gihe kiri imbereKu Cyicaro Gikuru cy'Umuryango FPR Inkotanyi ni gutya hagaragara urebeye ku ruhande rw'inyumaUri i Rusororo aba yitegeye ibindi bice bya Kigali birimo na KanombeKu marembo ya Intare Conference Arena ni uku hagaragaraHari ibiti bizanira amahumbezi abatuye i RusororoIntare Conference Arena ni inyubako yahaye Rusororo ishusho y'ubwiza bwihariyeImishinga y'ibikorwa bishya ikomeje gukorwaho muri RusororoUmunsi ku wundi imirimo yo kubaka inzu nshya iba ikorwa mu bice bigifite ibibanzaIbikorwa by'ububatsi bifasha abaturage kubona aho bashakira amaronkoInyubako nshya zikomeje kuzamurwa umusubizo muri uyu Murenge wa RusororoUbusitani ni kimwe mu byitaweho mu myubakire ya RusororoMyinshi mu mihanda y'imigenderano yashyizwemo kaburimbo indi yubakishwa amabuyeNi ahantu harangwa n'isuku nyinshi nk'uko byabaye umuco mu Rwanda
Ibitekerezo 0