{Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, habayeho urugendo rutoroshye kugira ngo rwongere kwiyubaka ndetse rurushaho mu gutera imbere kandi vuba.}
Ibi bigaragarira buri wese uri mu Rwanda n’uri hanze yarwo arabyumva cyangwa akabibwirwa ko u Rwanda rufite umuvuduko mu iterambere mu bikorwa remezo n’imyubakire igezweho cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo kugaragaza ishusho nyakuri y’umujyi wa Kigali n’imijyi igize intara z’Igihugu uburyo bikataje mu iterambere ry’imyubakire, kwaguka k’umujyi n’ibindi bikorwa remezo, twifuje guhera kuri amwe mu mafoto agaragaza umujyi wa Kigali n’ ubwiza bwawo, ubutaha tukazabagezaho iterambere ry’umujyi wa Rubavu n’indi itandukanye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ubwo yakiraga amasezerano ya Fusion Capital Ltd na Kigali Heights Development, mu kubaka umuturirwa w’intangarugero ahahoze iposita, kuya 17 Mutarama 2013 yavuze ko iterambere ry’Umujyi nta kiruhuko rikwiriye guhabwa, kuko nta mwanya ukwiye gupfa ubusa mu kubaka Igihugu.
Aya mafoto yafatiwe ahantu hatandukanye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali





































Reba amafoto menshi y'Umujyi wa Kigali ku manywa hano
Aya nijoro kanda hano
Amafotoyo ku manywa: Faustin N.; ay'ikirere cya Nijoro: Illume Creative Studio

Ibitekerezo 0