{Ubwo kuri uyu Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2014, hari hategerejwe isomwa ry’urubanza ry’uwahoze ari Senateri Nzirasanaho Anastase aburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko rukuru, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryasubitswe.}

Iri somwa ry’urubanza ryari riteganyijwe saa tanu za mu gitondo, (11:00); abantu benshi bari bategereje kumva imyanzuro bari binjiye mu cyumba cy’iburanisha saa sita n’iminota cumi n’irindwi (12:17), urukiko rutangaza ko urubanza rudashoboye gusomwa kuko imirimo yarwo itararangira. Isomwa ryarwo rikazaba kuwa 9 Nzeri 2014 saa tanu z’amanywa (11:00).

Amakuru avuga ko isubika ry’urubanza ryatewe n’impinduka zabaye mu Rukiko rukuru, hakorwa ihererekanyabubasha ku buyobozi bw’urugereko rudasanzwe, rushinzwe kuburanisha imanza zivuye hanze y’igihugu zoherejwe mu Rwanda.

Nzirasanaho yajuririye mu Rukiko rukuru nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, isomwa ryarwo ryagombaga gukorwa uyu munsi nyuma y’uko humviswe abatangabuhamya ku mpande zombi.

Nzirasanaho Anastase wari Senbateri muri Leta y'Ubumwe ariko nyuma akazaa gushinjwa ibyaha bya Jenoside
Nzirasanaho Anastase wari Senbateri muri Leta y'Ubumwe ariko nyuma akazaa gushinjwa ibyaha bya Jenoside

Nubwo isomwa ry’urubanza ryari ritegerejwe, ari ku ruhande rwa Nzirasanaho wajuriye n’urw’Ubushinjacyaha nta n’umwe wagaragaye mu cyumba cy’iburanisha.

Nzirasanaho ashinjwa ko muri Jenoside yajyanye n’umusirikare witwa Kayibanda Innocent, bagaha imbunda uwitwa Ndayisaba mwene wabo wa Nzirasanaho, iyo mbunda igakoreshwa mu kwica Abatutsi mu Mataba. Nzirasanaho ariko n'abamwunganira batanze ubuhamwa ko yaba yaragambaniwe, ngo nta Jenoside yakoze.

Indi nkuru wasoma: Uwahoze ari Senateri Nzirasanaho mu rubanza n’abatangabuhamya imbonankubone