Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yabwiye IGIHE ko hashize ukwezi hatangiye igikorwa cyo kubarura imitungo y’abaturage izagerwaho n’uyu mushinga, hagamijwe kumenya agaciro kayo n’ingurane bazahabwa.
Yagize ati “Agaciro kazamenyekana nyuma yo kubarura imitungo, hanyuma hazakurikiraho kwemezwa na Njyanama z’uturere uyu mushinga ukoraho, ari two Kamonyi na Muhanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, na we aherutse kubwira IGIHE ko igikorwa cyo kubarura imitungo y’abaturage yegereye ahazagurirwa uyu muhanda gikomeje, ku buryo imibare y’abazahabwa ingurane n’agaciro k’imitungo yabo izamenyekana vuba.
Ubwo IGIHE yasuraga bimwe mu bice uyu muhanda unyuramo, birimo Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yasanze hari inzu zegereye umuhanda zashyizweho ikimenyetso cya ‘Towa’, kigaragaza ko ziteganyijwe gukurwaho.
Umushinga wo kwagura uyu muhanda watangijwe mu Ukwakira 2023, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Banki ya Korea EXIM bisinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 120,471 z’amadolari muri Nzeri uwo mwaka.
Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko gutegura ibishushanyo birambuye bya tekiniki byatangiye muri Gashyantare 2025.
Biteganyijwe ko igice cya kilometero 12,2 kiva Nyabugogo kugera ku Ruyenzi kizagurwa kikagira ibisate bine, mu kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga.
Igice gisigaye kigana i Muhanga kizagumana ibisate bibiri, ariko ahazamuka hakazongerwaho igisate cyagenewe amakamyo.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025, yasohotse ku wa 6 Gicurasi 2026, yagaragaje ko uyu mushinga wari umaze kugira ubukererwe bw’amezi 27.
RTDA iherutse gutangaza ko imirimo yo kwagura uyu muhanda iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2027.












Ibitekerezo 0