Iyi nama yateranye ku itariki 16 Kamena 2026, ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali kugera ku mudugudu, intara, za Minisiteri, Ibigo bya Leta, Imiryango itari iya Leta n’Abafatanyabikorwa batandukanye barenga 300 baganira by’umwihariko ku "guhuza imibare n’imibereho y’abaturage n’ifatwa ry’ibyemezo hagamijwe gutanga serivisi nziza".
Umuyobozi wa RALGA, Dr. Odette Uwizeye yagaragaje iyi nama nk’urubuga rudasanzwe ku bayobozi b’Inzego z’Ibanze rwo kwicarana n’inzego zitandukanye bakungurana ibitekerezo ku buryo imikorere n’imitangire ya serivisi byanoga mu Nzego bayobora
Dr. Uwizeye yagize ati "RALGA ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bw’Inzego z’Ibanze binyuze mu kwigiranaho, kungurana ibitekerezo no guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye. Inama nk’iyi ni intangiriro kuko dufite gahunda yo kujya dutegura ibiganiro nk’ibi buri mwaka kugira ngo duhe amahirwe inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa kuganira no gushaka ibizubizo bituma kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage biba ihame ndetse no kuganira ku mbogamizi n’ibisubizo Inzego z’Ibanze zikunda guhura na byo."
Iyi nama yibanze ahanini ku buryo abayobozi b’Inzego z’Ibanze banoza ikusanywa ry’amakuru cyane cyane ashingiye ku mibare, uko abikwa ndetse n’uko akoreshwa.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique wari umushyitsi mukuru yibukije abakora mu Nzego z’Ibanze ko bafite uruhare rukomeye mu gukusanya amakuru n’imibare byifashishwa mu igenamigambi n’imitangire ya serivisi ku baturage.
Ati “Uruhare rw’Inzego z’Ibanze ntirugomba kugarukira ku gukusanya amakuru n’imibare gusa. Inzego z’Ibanze zigomba gushingira ku mibare mu kunoza imitangire ya serivisi ku baturage bityo abantu bakareka gukora uko babyumva ahubwo bagakora bashingiye ku makuru yizewe.”
Minisitiri Habimana yagaragaje ko mu Nzego z’Ibanze hakiri ibyo kunoza mu buryo amakuru y’ingenzi akusanywa n’uko akoreshwa.
Ati “Mfashe nk’urugero ku mibare ijyanye na gahunda zo kwita ku baturage, hagiye hagaragara ibyuho mu mibare itangwa n’Inzego z’Ibanze ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bigatuma no gushyiraho gahunda zo kubikemura bitagenda neza.”
Ikoreshwa ry’imibare n’ibipimo bifatika mu nzego z’ibanze
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Mwizerwa Jean Claude, yagaragaje ko imibare ari yo shingiro ry’ibintu byose bigenwa mu gihugu, bityo ikwiye kuba ari ukuri kandi yizewe.
Ati “Twe dukunda kuvuga ngo ikintu niba kitabarwa ntabwo gihari. Hari ibibazo bijya bibaho aho usanga abayobozi batanga amakuru atuzuye cyangwa atariyo ku kibazo runaka, bigatuma no kugikemura bigorana cyangwa bigatinda. Mu gukusanya amakuru icyo tuba dukeneye ni imibare ariko y’ukuri itabayemo kubogama na kumwe.”
Muri iyi nama kandi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye uturere twitwaye neza mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2024/2025, turangajwe imbere n’Akarere ka Nyaruguru, Ngororero na Karongi twabonye nta makemwa mu bipimo bitatu bikuru bigenzurwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yagaragaje ko Inzego z’Ibanze zishimira sisitemu zashyizweho mu rwego rwo kubafasha kunoza ikusanywa ry’amakuru, icungamutungo n’ibindi. Gusa, agaragaza ko hakiri imbogamizi y’ubwinshi bwa za sisteme ziriho kandi inyinshi zikora ibintu bimwe.
Ati “Hari za sisteme zidufasha gukora neza igenamigambi, kugena ingengo y’imari, kunoza ibaruramari, gutanga raporo, n’ibijyanye no kwishyura. Imbogamizi dufite ni uko usanga buri kigo gifite sisteme yenda kumera nk’iy’ikindi kigo kandi bikora ibintu bimwe, hari ibyo ubona bikwiye guhuzwa.”
Hanashimiwe Uturere twa Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Muhanga na Ngoma twateye intambwe igaragara mu kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bipimo biri hejuru.
Nyuma y’iyi nama, abanyamuryango ba RALGA bakoze Inteko Rusange, aho bagaragarijwe ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2025/2026, raporo y’ubugenzuzi, ndetse bemeza igenamigambi ry’ibikorwa ishyirahamwe rizakora mu mwaka wa 2026/2027.
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Valens Uwineza yagaragaje ko mu mwaka utaha RALGA izashyira imbaraga mu guhuza ibikorwa byo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze no kuzifasha kurushaho kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi.
Muri iyi nteko rusange kandi Akarere ka Ruhango kahawe igihembo kubera agashya kiswe "Ishuri ry’Abayobozi" kahanze. Aka gashya karimo kuzana ibisubizo mu mikorere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Ruhango n’utundi turere tukigiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!