Yabigarutseho ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru mu Muganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022.

Abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Nyamirama mu guhanga umuhanda wa kilometero eshanu uhuza Akarere ka Nyaruguru n’aka Gisagara

Mu bindi byakozwe harimo gukurungira inzu z’abaturage ndetse hubakwa n’imirima y’igikoni izaterwamo imboga.

Nyuma y’umuganda Bamporiki yibukije abaturage ko Umuganda atari umuhango ahubwo ko ari igihango Abanyarwanda basangiye kugira ngo ibikorwa byabo bajye babyikorera badategereje ak'imuhana.

Yagiriye inama bamwe mu rubyiruko batitabira ibikorwa byubaka igihugu birimo imirimo y’amaboko batinya kwiyanduza, abasaba guhindura imyumvire.

Ati “Urubyiruko rw’u Rwanda niyo maboko y’u Rwanda, ayo maboko rero ntabwo aba amaboko ari mu mufuka, ntabwo aba amaboko ari inyuma y’umugongo, ni amaboko ari mu kazi. Iyo bavuga ngo turi amaboko y’igihugu ni amaboko ari mu murimo, naho inzara zo n’ubundi urazitereka inzara yakwica zikavamo.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye umuganda bavuze ko biyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu kandi bazakomeza gukangurira bagenzi babo badashaka gukora, guhindura imyumvire.

Tuyisenge Janvier ati “Urubyiruko rutitabira ibikorwa byubaka igihugu rubiterwa n’imyumvire ugasanga bashaka kubaho badakoze batitaye ku gutegura ejo heza habo n’ah’igihugu, ariko ntabwo byagakwiye kuko ibikorwa nk’ibi by’umuganda ni ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange, abasaba kuwifashisha mu kwimakaza indangaciro y'ubumwe no guhashya ibibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage.

Ati “Turizera ko ubu bwitabire butangaje buzakomeza igihe cyose tuzaba turimo kubaka u Rwanda rwacu rwiza nk’uko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabiduhayemo umurongo ko tugomba gukora cyane kuko icyo dukorera ni igihugu cyacu.”

Muri rusange abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagaragaje ibyishimo byo kongera kwitabira umuganda wari umaze imyaka ibiri utaba kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bamporiki yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Muganda rusange
Bamporiki yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Muganda rusange
Abayobozi bifatanyije n’abaturage  guhanga umuhanda wa kilometero eshanu uhuza Akarere ka Nyaruguru n’aka Gisagara
Abayobozi bifatanyije n’abaturage guhanga umuhanda wa kilometero eshanu uhuza Akarere ka Nyaruguru n’aka Gisagara
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel,  yashimiye abaturage bitabiriye umuganda  rusange
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda rusange
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagiriye inama urubyiruko yo gukunda umurimo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagiriye inama urubyiruko yo gukunda umurimo

[email protected]