Ibi babitangaje ku wa 16 Ukwakira 2026, nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro.

Abashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo ni Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo, Henrik Nilsson wa Suède, Huh Jung-ae wa Koreya y’Epfo na El Houssein Ould Nagi wa Mauritania.

Hari kandi Jérémie Blin, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda.

Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo, Tinyiko George Hlungwane, yavuze ko azashyira imbaraga mu kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, agaragaza ko igihugu cye cyishimiye kuba u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya Formula 1.

Yashimangiye ko Afurika y’Epfo yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura amarushanwa nk’aya, kuko yayakiriye mu bihe byashize.

Yagize ati “Nk’uko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yabitangaje, igihugu cyacu cyiteguye gutanga ubufasha buzakenerwa kugira ngo Formula 1 izagende neza. Dufite ubunararibonye twasangiza u Rwanda kuko twigeze kuyakira.”

Hlungwane yavuze ko asangiye na Perezida Kagame imyumvire y’uko kwakira Formula 1 ari intsinzi ya Afurika yose, bityo ibihugu byo kuri uyu mugabane bikaba bikwiye kugira uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza.

Ambasaderi wa Suède, Henrik Nilsson, we yavuze ko azibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, urwego rw’ingufu no gukoresha Ubwenge Buhangano (AI).

Yagaragaje ko u Rwanda na Suède bifite intego bihuriyeho mu bijyanye n’iterambere n’amavugurura, ku buryo hari amahirwe menshi yo gukorana.

Yagize ati “Hari ibigo byo muri Suède bizobereye muri izi nzego, ku buryo bifite byinshi byo gusangiza u Rwanda. Ikindi kandi, mu ntego nyamukuru dufite harimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Suède butarakomera cyane, ariko ko hari amahirwe yo kubwagura.

Ku ruhande rwa Koreya y’Epfo, Ambasaderi Huh Jung-ae, yavuze ko azaharanira kongera ubufatanye hagati y’ibigo by’imari byo muri icyo gihugu n’u Rwanda, by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko hazashyirwa imbaraga no mu guha abanyeshuri b’abanyarwanda amahirwe yo kujya kwiga muri Koreya y’Epfo, mu rwego rwo guteza imbere gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye.

Ambasaderi mushya w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Jérémie Blin, na we yavuze ko azakomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi.

Yashimangiye ko kimwe mu byo azashyiramo imbaraga ari ugushishikariza abikorera bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gushora imari mu Rwanda.

Aba badipolomate batangiye inshingano zabo mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’amahanga, binyuze mu bufatanye mu bukungu, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’iterambere.