Abo ni abanyeshuri 20 bari basanzwe ari abagenerwabikorwa ba FARG kuko yabishyuriye bakiga icyiciro cya A1 mu ishami ry’ubuforomo muri Kaminuza ya Gitwe mu bihe bitandukanye.

Bamaze kurangiza icyo cyiciro, mu 2019 bakomeje mu cya kabiri (A0) muri iyo kaminuza ariko bageze igihe cyo gusobanura ibitabo byabo (défense) ubuyobozi burabangira babwirwa ko batishyuriwe amafaranga y’ishuri.

Iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo FARG basaba kwishyurirwa kuko bari basanzwe ari abagenerwabikorwa ariko icyo gihe bari baramaze gutangira kwiga icyiciro cya A0.

FARG yababwiye ko itazabishyurira kubera ko batabisabye mbere yo gutangira kwiga kugira ngo ibisuzume irebe ko bujuje ibisabwa bityo ibashyire ku rutonde rw’abagombaga kwishyurwa ndetse hashakwe ingengo y’imari izabafasha kwiga icyo cyiciro.

Byatumye bandikira Perezida w’Umutwe w’abadepite ngo bakorerwe ubuvugizi bishyuriwe bityo banakomeze amasomo yabo.

Iki kibazo cyashyizwe mu maboko ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ngo igikurikirane.

Muri raporo yashyikirije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022, Perezida wa Komisiyo, Depite Vénéranda Uwamariya, yavuze ko yaganiriye n’abanyeshuri, Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe ndetse na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hagamijwe gushaka amakuru yimbitse kuri iki kibazo.

Abo banyeshuri babwiye komisiyo ko bakimara gutangira icyiciro cya kabiri ubuyobozi bwa kaminuza bwabahaye impapuro zihabwa umunyeshuri udafite ikibazo kugira ngo batazabangamirwa mu gihe cy’ibizamini [nubwo bari batarishyura].

Nyamara nyuma Kaminuza yaje kubahinduka barangije amasomo bitegura gukora ‘défense’, babwirwa ko nta burenganzira bafite kubera ko batishyuye.

MINUBUMWE yabwiye komisiyo ko Kaminuza ya Gitwe yakiriye abanyeshuri mu cyiciro cya kabiri batabisabye nk’uko byari byagenze bajya kwiga icyiciro cya mbere kandi ko uburyo basubiye ku ishuri byasaga nk’aho baziga biyishyurira.

Depite Uwamariya yavuze ko andi makuru bahawe ari uko abanyeshuri barindwi bamaze kwiyishyurira naho batatu bekemererwa kwishyura mu byiciro kandi uko ari 10 bakaba barasoje amasomo ndetse bagakora ‘graduation.’

MINUBUMWE kandi yabwiye komisiyo ko kuri ubu abo banyeshuri bose bafite aho bakora bikaba binyuranyije n’amabwiriza FARG igenderaho kuko itera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Iyi minisiteri yavuze ko kuba abanyeshuri barishyuriwe na FARG icyiciro cya mbere cya kaminuza bakajya ku isoko ry’umurimo, bigaragaza ko bateye intambwe bakava mu cyiciro cy’abafashwa.

Ibyo byose ni byo Komisiyo yashingiyeho ivuga ko nta karengane kakorewe aba banyeshuri ikaba yafashe umwanzuro wo kubamenyesha mu gihe kitarenze icyumweru ko icyemezo bafatiwe gifite ishingiro.

Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ko kuba abo banyeshuri bari bishyuriwe na FARG icyiciro cya mbere bigaragaza ko bari bujuje ibisabwa ngo ibashe kubishyurira n’icya kabiri.

Yongeyeho ko kuba hari abatarashoboye kwiyishyuria kandi bizwi ko bari bari mu nshingano FARG hakwiye kurebwa uko bafashwa kugira ngo igihe cyabo cye kuba impfabusa nubwo bagize uburangare bwatumye batishyurirwa.

Komisiyo yavuze ko icyatumye batishyurirwa atari uko batujuje ibisabwa ahubwo ari uko bataciye mu nzira zisabwa ngo habeho amasezerano agaragaza ko FARG ibafite mu nshingano.

Inteko yemeje ko abanyeshuri bishyurirwaga na FARG bayigannye basaba kurenganurwa batigeze barenganywa
Inteko yemeje ko abanyeshuri bishyurirwaga na FARG bayigannye basaba kurenganurwa batigeze barenganywa