Iki kibazo cyagaragajwe ubwo iyi ntara n’uturere tuyigize byamurikiraga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari 2018/2019 Komisiyo y’abadepite ishinzwe ingengo.
Depite Mporanyi yasobanuye ko urwego rw’intara rufite inshingano zo kugenzura uturere, aho ruba rukwiye kumenya imigendekere y’ibikorwa, rukaba rukwiye kugira imodoka zarwo zihariye aho guhendwa n’ubukode.
Yagize ati “Hashize imyaka ibiri tubasuye batubwiraga ikibazo cyo gukodesha imodoka iyo bagiye gusura uturere, dusanga bihenda kurusha uko bakwigurira imodoka kandi intara twagombye kuyifata nk’ibitaro, Polisi, REG, WASAC; imodoka zikaba ziri aho ngaho.”
Yunzemo ati “Uturere tumaze kugera kuri za miliyari 15 Frw cyangwa 20 bagomba kugenzura badaherekejwe n’intara ni ho dusanga bya bibazo by’imishinga yadindiye, imishinga ba rwiyemezamirimo bataye, uturere tukabyivurugutamo tudafite ababaherekeza.”
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yirinze kuvuga ingano y’amafaranga bakodesha imodoka ariko asobanura ko ari menshi, aho inzego zibishinzwe zagakwiye kugira icyo zikora.
Yavuze ko abayobozi batatu ari bo bafashwa na leta kubona imodoka, abandi bakozi bose bisaba ko iyo bagiye mu kazi hanze y’ibiro bakodesha kandi bakaba bahora mu ngendo.
Yagize ati “Ni byo koko gukodesha bitwara amafaranga menshi cyane, wenda MINECOFIN yabibara ikareba. Kuko nko mu ntara abantu bafashwa na leta kugira imodoka ni batatu gusa; hari Guverineri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara n’Umujyanama gusa. Abandi bose barakodesha kandi akazi k’intara kaba hasi (kuri terrain). Mu by’ukuri kugusanga mu biro ntibikunze kubaho, wenda ababifite mu nshingangano ni bo bareba igikwiye. Nirinze kuvuga ngo bagure imodoka kuko ntazi wenda uko byagenda.”
Mu 2005 leta yafashe gahunda yo kugabanya imodoka zahabwaga buri kigo cyayo bitewe n’uko ibyazigendagaho byayihendaga cyane, birimo za lisansi, kuzijyana mu magaraji, kwishyura abashoferi n’ibindi, aho yatangaga abarirwa muri miliyari 9 Frw buri mwaka.
Ibi byatumye ibigo bimwe birimo Polisi y’Igihugu, ingobyi z’abarwayi, imodoka za gisirikari n’ibindi bigo bikora imirimo ifitiye abaturage benshi akamaro ari byo byemererwa kuzitunga, ibindi bigakodesha.
Mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2017-2018, abadepite banenze uturere tugize iyi ntara kuba hari ibikorwa bikiri hasi kandi habura igihe gito umwaka ukarengira.
Abadepite banagaragaje ko raporo ya 2016-2017 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, uturere tw’iyi ntara twagaragaje ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko batazigera bihanganira umuntu n’umwe ugaragarwaho ayo makossa y’imicungire mibi, aho ngo bazamufatira ibihano by’ubuyobozi mbere y’uko ubutabera bukora akazi kabwo.
Ikibazo cy'amafaranga menshi akodeshwa imodoka zitwara abakozi b'Intara ntikiri mu y'Amajyepfo gusa no mu zindi kiravugwa.






Ibitekerezo 0