Bikubitiraho n’inyama yayo izwi nk’Akabenzi imaze guca ibintu mu tubari n’ibyokezo byo mu Rwanda, agaciro kayo kakarushaho kwiyongera.
Nyamara Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko abavugaga bari batarabona, Bóthar, umushinga nterankunga w’Abongereza noneho urateganya kuzana mu Rwanda ingurube za kijyambere zigera kuri 260 zifite ubushobozi bwo kubwagura ibyana birenga 12.
Ku ikubitiro izi ngurube zizahabwa abatuye mu karere ka Rusizi na Nyamasheke ho mu ntara y’ I Burengerazuba.
Mike Burke, Umuyobozi w’ umushinga VIVA uzatanga izi ngurube bikanyuzwa muri Bóthar, avuga ko kugeza izo ngurube mu Rwanda bizatwara akayabo k’amayero ibihumbi 30 .Ni ukuvuga arenga miliyoni 25 .994. 906 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Dr .Cristine Kanyandekwe ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi, ashimangira ko izi ngurube z’ inzungu zifite umwihariko wo kubwagura ibibwana byinshi kurusha izari zisanzwe.
Yagize ati “Iriya ngurube z’inzungu zishora kubwagura ibyana birenga 12 mu gihe inyarwanda itarenza bitandatu.”
Akomeza avuga ko izi ngurube z’ inzugu zigira umusaruro mwinshi mu gutanga inyama nyinshi, Aho ngo ingurube imwe ishobora kugeza ku biro 250, isekurume ikagira ibiro 280 mugihe ingurube y’ inyarwanda ngo igira ibiro byinshi idashobora kurenza 120.
Inyama z’izi ngurube kandi ngo zifite umwihariko wo kutagira ibunure byinshi nk’ ibyo inyarwanda zigira.
Utu dushya izi ngurube zihariye bituma zihenda cyane kuko imwe yonyine ngo ishobora kugura arenze miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Igihe zizaba zageze mu Rwanda, abazihawe bazahabwa amahugurwa yo kuzubakira ibiraro bigezweho, banahugurwe uko zororwa mu rwego rwo kurushaho gutanga umusaruro.
Abazahabwa ingurube nabo bazajya boroza bagenzi babo mu rwego rwo kuzamurana.
Izi ngurube biteganyijwe ko zizagera ku butaka bw’ u Rwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016.
Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi ikaba ivuga ko nizigera mu Rwanda , aborozi bazaboneraho umwanya wo kubanguriza ku masekurume yazo.
Umushinga wa Bothar watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1997, icyo gihe wari ufite intego yo kugeza ku baturage ubworozi bw’ inka ndetse n’ inzuki.





Ibitekerezo 0