Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari abâUmuryango wâAbibumbye [Loni] bâAbanyafurika bari mu butumwa bwâamahoro mu Rwanda mu 1994.
Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare wâingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.
Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.
Mu minsi 100 Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.
Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere yâuko Jenoside itangira.
Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo nâintambara [Demilitarized Zone], gusa nyuma yâuko Jenoside itangiye yaje kujya i Kigali.
Ku wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro nâitangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nkâukuri ku buryo benshi bayizeye.
Ati âAriko ibyo ni ibinyoma bisa, bishingiye ku gushaka kwiyitirira ibyo atakoze. Ni ibintu bidasobanutse na gato. Nta kuri kurimo.â
Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri HĂ´tel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, Rusesabagina na we yigeze kwiyemerera ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.
Iki kinyoma Rusesabagina yamaze igihe kinini akigenderaho ndetse mu 2005 kiza kumuhesha umudali uzwi nka âPresidential Medal Award of Freedomâ yambitswe na George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Maj Gen (Rtd) Yaache yavuze ko âUkuri ni uko muri iyi hoteli twabagamo hari nâabandi bantu benshi bahahungiye nâabasirikare bâUmuryango wâAbibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, uko ni ko kuri.â
Yavuze ko umutekano nâuburinzi byahabwaga abayirimo byakorwaga na MINUAR.
Ati âNtabwo byari ibikorwa bya hoteli, byari inshingano za MINUAR. Ibikorwa byose byâingenzi haba kugena uko abantu bahungishwa, inama zo gutegura uko barindwa ndetse nâibyemezo byafatwaga byose byakorwaga nâingabo za Loni zari aho, si umuntu ku giti cye.â
Yongeyeho ko âNiba rero umuntu umwe ku giti cye agenda yiyitirira ibikorwa byâabandi, birababaje cyane.â
Yakomeje avuga ko âIcyâingenzi ni uko dukwiye guhashya burundu ibinyoma byakwirakwijwe binyuze muri filime nâicengezamatwara byafashwe nkâukuri, bikagaragaza ko hari umuntu umwe ku giti cye warokoye abari muri hoteli. Ukuri kwâibyabaye ni uko ubuzima bwabo bwari mu biganza byâingabo za MINUAR zasigaye.â
Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nkâimfashanyigisho.
Yavuze ko yabwiye abayikoresheje ko ashingiye ku makuru nâubuhamya afite ku byabaye mu Rwanda, iyo filime irimo ibinyoma byinshi kandi ko hari ibintu biyigaragaramo byâamakabyankuru adafite ishingiro.
Ati âBari bari kuyikoresha nkâimfashanyigisho ariko mbwira umwarimu wayikoresheje ko iyi filime idashingiye ku nkuru mpamo. Nubwo hari ibice bimwe ntari nzi neza ariko hari ibindi nari nzi neza, kandi ibigaragaramo si ko byabaye.â
âNababwiye ko bitigeze bigenda uko. Numvise ari nkâiya Hollywood bashyizemo ibintu byinshi byâinyongera ngo irusheho kugaragara uko bayishaga.â
Iyi filime yagaragaje Rusesabagina nkâintwari arokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, ihabanye nâubuhamya bwâabaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.
Rusesabagina yatangiye kuyobora Hotel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma yâiminsi icyenda Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.
Amacumbi ngo yayahaye abantu be ba hafi nâabandi bashoboraga kwishyura, abatabishoboye akabasohora, anarenga ku busabe bwa Perezida wa Sabena Hotels yacunganga iyo hotel, wari wasabye ko yakira impunzi zose atazishyuje.
Si ukwishyuza abari bari muri hoteli gusa, kuko hari nâabo Rusesabagina yitambitse ko bahungira mu mahanga.
Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines bari bafite amahirwe yo kujya hanze mu gihe habonetse uwishingira ko azabakira nibagerayo.
Abenshi mu babigerageje ntibahiriwe kuko Rusesabagina nkâuwari ikiraro gihuza impande zombi, yitambitse imigambi yabo.



![Aba ni bamwe mu basirikare ba Senegal na Ghana bahoze ari abâUmuryango wâAbibumbye [Loni] bâAbanyafurika bari mu butumwa bwâamahoro mu Rwanda mu 1994](https://spipimg.igihe.com/jpg/img-20250820-wa0215.jpg)





Ibitekerezo 0