Abana bo mu duce tumwe tw’Intara y’Amajyaruguru n’u Burengerazuba nko ku Nkombo, bavukira mu miryango ivuga urukiga n’amashi, bavuga ko bagorwa no kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda, bitewe n’uko imiryango baba barakuriyemo kuva bakiri bato kugera ku myaka yo gutangira ishuri, baba barasanze bavuga izo ndimi-shami.
Umwe muri bo yagize ati “Njye ngitangira ishuri Ikinyarwanda cyarangoye cyane batubwiraga kwandika’’ k’ bikatugora”.
Mugenzi we na we yavuze ko kubera ko ari bwo bwa mbere babaga babonye Ikinyarwanda ngo byarabagoraga cyane kwisanisha narwo no kurwiga.
Ati “Byaratugoraga cyane kuko bwabaga aribwo bwa mbere bitugezeho. Nko kugira ngo umenye ingombajwi ya ‘b’ bikaba byakugora”.
Umwe mu barezi bigisha aba bana avuga ko bakora uko bashoboye ngo barebe uko bamenya ururimi rw’Ikinyarwanda ariko ngo biracyari imbogamizi kandi zinabagiraho ingaruka mu mitsindire yabo.
Ati “Ingaruka ntizabura zirakomeza zikamukurikirana. N’iyo agiye kwiga ibihekane n’ibyo afashe yandika igikiga yajya mu mwaka wa gatandatu urangiza amashuri abanza mu kizamini akiyandikira igikiga. Ugasanga abana bacu basohotse bafite amanota make atari uko babyishe ahubwo bitewe nibyo banditse”.
Abana bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, nabo bahuriye kuri iki kibazo kuko usanga naho umwana atangira ishuri yiga ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uwiga ururimi rw’amahanga bitewe n’uko baba barakuriye mu miryango ivuga ururimi rw’amashi.
Ibi bikaba bigorana kubigisha Ikinyarwanda kuko binasaba ko umwarimu urwigisha kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu agomba kuba avuka ku Nkombo, yumva amashi kugira ngo abashe gusobanurira neza abo yigisha.
Umwarimu ku kigo cy’Amashuri kitiriwe Mutagatifu Yohani cy’ahitwa i Shywa, iki kikaba ari kimwe mu mashuri abarizwa ku kirwa cya Nkombo, Bavugembure André, atangaza ko biba bitoroshye kwigisha Ikinyarwanda abana bavukiye mu miryango ivuga Amashi.
Yagize ati “Bisaba kwitanga no kureba ukuntu umuntu yafasha umwana, akoresheje imfashanyigisho. Nkavuga ikintu nazanye nk’igishushanyo cyangwa nagikuye nko mu rugo, umuntu akacyereka umwana, wakivuga mu Cyongereza ukagihindura mu Kinyarwanda, yewe no muri rwa rurimi rwe (Amashi) yakoreshaga cyane mu rugo”.
Mu Rwanda habarirwa indimi-shami zitandukanye zirimo; igikiga, ikigoyi, Ikirera n'Amashi. Izi zikaba ari indimi-shami usanga zihariwe n’abantu b’agace runaka zikaba zitandukanye gato n’Ikinyarwanda cyo hagati.





Ibitekerezo 0