{Imyambarire n’imyitwariye y’umuhanzi, Diamond Platinumz n’umukunzi we Zari ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, byavugishije abantu benshi batigeze babyishimira, aho bamwe babifashe nk’agasuzuguro abandi bakabibona nko gushinyagura.}

Abanyarwanda baha agaciro inzibutso zishyinguwemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidatewe gusa n'uko hari imva zibasubiza icyubahiro kuko zifahsa no kurengera amateka mu cyubahiro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera gusubira.

Uyu muhanzi yasuye uru rwibutso ku wa Kabiri tariki 30 Ukuboza, mu kunamira izi nzirakaregane zishwe muri Jenoside, na hamwe hagaragara Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994.

Nubwo gusura ari byo byari bimujyanye n’umukunzi, uko bagaragaraga inyuma byababaje bamwe mu Banyarwanda babonye amafoto yaciye mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bavuga ko kuba yaje yambaye ingofero akanunamira abishwe akiyambaye ari agasuzuguro cyane ko yari azi neza ko aho agiye atari aho kwinezeza cyangwa kwitwara uko abonye n’uko babikora ahandi hose.

Ibyinshi mu bitekerezo byatwanzwe kuri IGIHE ndetse n’ahandi haboneka amafoto y’uyu muhanzi asura ku rwibutso byanengaga n'impenure yari yambawe n'umukunzi we nk'aho bagiye mu rubyiniro; bamwe bavuga ko batanga abashyitsi ariko batemera abashaka gusiribanga ibyo basanze.

Uwitwa Dada yagize ati “Ariko rwose twiyamye twivuye inyuma abashyitsi basura urwibutso bambaye impenure nk’aho bagiye kubyina. Nk’uwo mukobwa koko ubwo yajyaga he yambayegucyo?… Iri na ryo ni ipfobya rya Jenoside, gushinyagurira imirambo, kudaha agaciro abacu no kudusuzugura pe! Ministeri y‘Umuco cyangwa CNLG babyigeho bazashyireho ‘dress code’ (imyaambarire inoze) y’abasura inzibutso baze bambaye ibyubaha abacu bareke kudutobera amateka.”

“[…] Ntabwo twanze abashyitsi turanashima umutima baba bagize wo kuhasura no kuzirikana ko habaye amahano ndengakamere mu gihugu, kandi ko ari ikintu cyo kwamagana. Ariko na none bajye bamenya banubahire ko hariya hantu hari sacrée haryamye inzirakarengane zacu…”

Umulisa na we ati “Ariko koko umuntu yunamira inzirakarengane yambaye ingofero?! Ibi ntibikwiye pe! Niba adashaka kuyikuramo yagombaga kubireka, ku rwibutso ntabwo ari ahantu ho kwifitoreza…”

AMafoto yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rwa Diamond
AMafoto yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rwa Diamond

Bamwe bibaza niba koko kuba yaje mu Rwanda akaba atabujijwe kwambara ingofero bishobora kuzamura akababaro cyane ko iyo abisobanurirwa mbere atari gukomeza kuyambara.

Abandi bo babona kuba yari yambaye ingofero ntacyo bitwaye kuko ukuri k’umuntu kuba mu mutima aho gupimirwa ku myambarire, cyane ko n'imico ya Tanzania aho yakuriye ndetse n'u Rwanda itandukanye.

Diamond arataramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza kuri Expo Ground i Gikondo azasoreze kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Mutarama 2015 mu gitaramo azafatanyamo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Kiing James, Urban Boyz, Jay Polly n’abandi.

[email protected]