Rigaragaramo impinduka n’amavugurura akomeye mu bijyanye no gushyira abarimu mu kazi, guhana uwakoze amakosa, kuzamura mu ntera ab’indashyikirwa n’ibindi.

Iri teka rishya ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero ya 10 yo ku wa 16 Werurwe 2020, risimbura Iteka rya Perezida Nº 24/01 ryo ku wa 24/11/2016, rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Impinduka mu guhana amakosa umwarimu yakoreye mu kazi

Iri teka riteganya uburyo bwihariye bwo guhana amakosa umwarimu yakoze mu kazi n’inzira zo kujurira mu gihe iryari risanzwe ryateganyaga ko hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Ingingo ya 87 y’itegeko rishya iteganya ko ‘gukurikirana ikosa ryo mu kazi no guhana umwarimu warikoze bigomba kubahiriza amahame arimo ko umwarimu ukurikiranyweho ikosa ryo mu kazi akomeza kubahirwa uburenganzira bwe ntayegayezwa nk’umuntu.

Iri iteka rishya rivuga ko gukurikirana ikosa ry’umwarimu no kumuhana bikorwa mu nyandiko kandi ko nta gihano cyo mu rwego rw’akazi ashobora guhabwa atabanje guhabwa umwanya wo kwisobanura mu nyandiko.

Rivuga ko ikosa cyangwa igihano byo mu kazi bihanwa hashingiwe ku buremere bwabyo, bitabangamira cyangwa ngo bibangamirwe n’uburyozwe n’uburyo bwo gukurikirana icyaha cyangwa ikosa biteganywa n’amategeko ahana cyangwa agenga uburyozwe bw’indishyi.

Ku bihano rivuga ko umwarimu adashobora guhanirwa inshuro irenze imwe ikosa ryo mu kazi rimwe kandi ko uburyozwe bw’ikosa ryo mu kazi ni gatozi ku warikoze. Rivuga kandi ko gukurikirana ikosa no guhana umukozi bikorwa mu mucyo, nta kubogama cyangwa gutonesha uko ari ko kose.

Ingingo ya 88 y’iri teka iteganya ko ukuriye umwarimu aryozwa ikosa ryakozwe n’umwarimu akuriye mu gihe ntacyo yabikozeho, kandi yari azi ko uwo mwarimu yenda gukora ikosa, yarimo gukora ikosa, cyangwa yamaze gukora ikosa. Muri icyo gihe ukuriye umwarimu ahanishwa igihano cyisumbye ku gihabwa umwarimu wakoze ikosa.

Impinduka mu nzego z'abarimu

Iteka rishya kandi rigaragaza ibidasanzwe mu nzego zashyirwagamo abarimu bitewe n’igihe bamaze bigisha n’impinduka bagiye bagaragaza mu kazi kabo.

Iteka risanzwe ryateganyaga inzego eshatu zishyirwamo abarimu zirimo urwa mbere rw’Abarimu b’inzobere, urwa kabiri rw’Abarimu bamenyereye umwuga n’urwa gatatu rw’ Abarimu b’abatangizi.

Uburyo bwo gushyira abarimu mu nzego bykorwaga hakurikijwe itegeko rigenga imicungire y’imihigo igamije umusaruro w’ibikorwa.

Iteka rishya rigaragaza impinduka zikomeye, aho abarimu b’incuke, abo mu mashuri abanza, abo mu yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro bazajya bashyirwa mu nzego esheshatu.

Urwego rwa mbere ruzajya rwitwa umwarimu w’umutangizi, urwa kabiri Umwarimu, urwa gatatu ni umwarimu umenyereye umwuga, urwa kane ni Umwarimu mukuru, urwa gatanu umwarimu mukuru umenyereye umwuga naho urwa gatandatu ni umwarimu w’inzobere [izi nzego zose wongeraho icyiciro bigishamo niba ari amashuri abanza, ayisumbuye gutyo gutyo].

Kugira ngo umwarimu ashyirwe mu rwego rw’umutangizi agomba kuba yararangije neza igihe cy’igeragezwa kandi yararitsinze anafite uruhushya rwo kwigisha yahawe akirangiza kwiga.

Ingingo ya 11 y’iri teka iteganya ibisabwa kugira ngo umwarimu azamurwe mu ntera zigize urwego, ivuga ko azamurwa mu ntera iyo amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera kandi isuzumabushobozi yakorewe buri mwaka w’intera ryaragiye rigaragaza ko ashoboye akazi, akabona amanota nibura 70% buri mwaka, mu myaka itatu ikurikirana.

Agomba kandi kuba yaranakurikiye amahugurwa ahoraho agamije kongera ubushobozi (CPD) mu kwigisha kandi agatsinda isuzuma riyasoza.

Mu rwego rwihariye rw’umwarimu w’icyubahiro, bikorwa na Minisitiri ufite uburezi mu nshingano afatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyangwa ubw’Akarere.

Mu bisabwa kuri uru rwego harimo kuba yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ari mu rwego rw’Umwarimu w’inzobere, atarigeze ahabwa igihano cyo mu rwego rw’akazi cyangwa icyo mu rwego rw’amategeko ahana kandi yarakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu burezi cyemejwe na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano ifatanyije n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere.

Amazina y’umwarimu washyizwe muri uru rwego atangazwa ku rubuga rwa interineti rw’Umujyi wa Kigali cyangwa urw’Akarere, agahabwa umudari w’ishimwe, icyemezo cy’ishimwe n’ikindi gihembo kigenwa na Minisitiri ufite uburezi mu nshingano afatanyije n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere.

Impinduka mu gushaka no gushyira mu kazi abarimu

Iteka rishya riteganya ko gushaka no gushyira abarimu mu kazi bikorwa ku bufatanye hagati Umujyi wa Kigali n’Akarere; Minisiteri ifite uburezi mu nshingano n’ifite abakozi ba Leta mu nshingano mu gihe iryari risanzwe ryateganyaga ko bikorwa n’Akarere gafite umwanya w’umwarimu udafite uwurimo kandi uteganyijwe mu ngengo y’imari.

Ryavugaga ko ako Karere gaha umwarimu mushya urwandiko rw’agateganyo rumwemerera gutangira akazi kandi bikamenyeshwa ikigo cya Leta gifite iterambere ry’abarimu mu nshingano zacyo na Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.

Iteka rishya rivuga ko Minisiteri ifite uburezi mu nshingano itanga itangazo ry’imyanya y’akazi, hashingiwe ku masomo yose yigishwa mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’aya TVET, ibinyujije ku rubuga rw’ikoranabuhanga rukoreshwa mu gushaka abakozi ba Leta.

Iryo Itangazo rigomba kuba rigaragaza neza inyito y’umwanya, ibisabwa ku mwanya n’ itariki ntarengwa yo gutanga dosiye isaba akazi.

Nyuma y’ibyo, Minisiteri ifite uburezi mu nshingano, itoranya kandi igatangaza urutonde rw’abakandida bemerewe gukora ibizamini n’urw’abatemerewe gukora ikizamini n’impamvu zatumye batemererwa. Urutonde rutangazwa hakoreshejwe urubuga rw’ikoranabuhanga rukoreshwa mu gushaka abakozi ba Leta.

Abakandida bemerewe gukora ikizamini bamenyeshwa amatariki, isaha n’ahantu ikizamini kizakorerwa nibura iminsi ibiri mbere y’ikorwa ry’ikizamini. Ikizamini gikorwa ku munsi n’amasaha by’akazi kandi hakorwa gusa ikizamini cyanditse.

Iri teka riteganya ko Ikizamini cy’akazi cy’abarimu gitegurwa kandi kigakorwa mu rurimi rw’Icyongereza. Ikizamini cy’akazi cy’abarimu bigisha indimi kizajya gitegurwa kandi kigakorwe mu rurimi basabwa kwigisha.

Izi mpinduka n’izindi zikubiye muri iri teka zitangajwe mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iri mu rugamba rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi mwarimu hagamije kunoza ireme ry’uburezi rikunze gutungwa agatoki ko ritari ku rwego rushimishije.

Abarimu bazajya bashyirwa mu nzego esheshatu mu gihe bashyirwaga muri eshatu gusa
Abarimu bazajya bashyirwa mu nzego esheshatu mu gihe bashyirwaga muri eshatu gusa

[email protected]